Gusubika CHAN, Ikinegu ku mupira wa Afurika
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, yatangaje ko Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo cyagombaga kubera muri Uganda, Kenya na Tanzania cyimuriwe muri Kanama 2025.

Si ubwa mbere irushanwa risubitswe, amajonjora akinwa huti huti.
Ni irushanwa ubundi ryagombaga kuba ryarabaye mu mwaka ushize wa 2024, ariko abantu bategereza ko bemeza amatariki rizaberaho ndetse n’igihe amajonjora azabera amaso ahera mu kirere. Hashize iminsi CAF yaje gutangaza ko irushanwa rizaba muri uyu mwaka wa 2025 kuva tariki 01 kugera 28/02/2025, ariko irushanwa rikomeza kwitwa CHAN 2024.
Kwimurwa kwa CHAN, igihombo ku Mavubi
Kuba CHAN yari kuzaba mu kwezi gutaha, hari hakiri amahirwe ko Amavubi yazaboneka mu makipe abiri azitabira, gusa ariko ayo mahirwe yaje kuyoyoka nyuma y’uko Samson Adamu, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amarushanwa n’Ibikorwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ubwo habaga iyi tombola yatangaje ko ibihugu bibiri bitaramenyekana bizava hagati ya Algérie, Ibirwa bya Comores, Gambia, Misiri, Malawi, Afurika y’Epfo na Gabon.
Aha amahirwe y’Amavubi yasaga nk’ayatangiye kwizera gukona CHAN yahise ayoyoka, hasigara andi macye yaturuka ku kuba u Rwanda rwahabwa amahirwe yo kugira imwe mu mikino rwakira.
Byahaye urwaho abanenga umupira wa Afurika
Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi, bakunze kunenga imitegurire n’imigendekere w’umupira wo muri Afurika aho akenshi ukunda kubamo guhuzagurika. Tombola ya CHAN yabaye haburaga ibyumweru bibir gusa ngo irushanwa ritangire (mbere yo gutangaza ko ryimuwe), ndetse yewe n’ibihugu byose bizitabira bitaramenyekana, mu gihe ahandi usanga Tombola iba habura hafi umwaka ngo amarushanwa abe.
Guhora hahindagurika gahunda za CHAN, nabyo biza byiyongera ku irushanwa rya CAN, aho naryo akenshi rimenyerewe muri Mutarama na Gashyantare ubundi rikongera rigashyirwa mu mpeshyi bituma nabwo abanenga umupira wa Afurika babona uruvugiro, bikanatuma rimwe na rimwe abanyafurika bakina I Burayi bagorwa no kwitabira iri rushanwa (CAN) mu gihe shampiyona iwabo ziba zigeze ahakomeye.
Amakipe yamaze kubona itike bidasubirwaho
Ouganda
Tanzanie
Soudan
Maroc
Guinée
Sénégal
Mauritanie
Centrafrique
Congo
RD Congo
Niger
Burkina Faso
Nigeria
Angola
Zambie
Madagascar
+ Andi makipe 2 ataramenyekana
Uko amatsinda ya CHAN ateye nyuma ya Tombola
Itsinda A
Kenya
Maroc
Angola
RD Congo
Zambie
Itsinda B
Tanzanie
Madagascar
Mauritanie
Burkina Faso
Centrafrique
Itsinda C
Ouganda
Niger
Guinée
Q2 (Ikipe ya kabiri mu ijonjora rya nyuma)
Q1 (Ikipe ya mbere mu ijonjora rya nyuma)
Itsinda D
Sénégal
Congo
Soudan
Nigeria
Ohereza igitekerezo
|