FIFA irashaka ko umukino ufungura Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 15 uzahuza Palestine na Israel
Uyu munsi, ibitangazamakuru mpuzamahanga byacitse ururondogoro, nyuma y’uko FIFA itangaje ko abana ba Palestine n’aba Israel ari bo bagomba gufungura Igikombe cy’Isi cy’abana bari munsi y’imyaka 15.
Iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri 2026.
Rizitabirwa n’amashyirahamwe y’ibihugu y’umupira w’amaguru yose agize FIFA uko ari 211, harimo n’u Burusiya bumaze imyaka ine butemerewe amarushanwa ya FIFA kubera intambara bwashoje muri Ukraine mu 2022.
Uyu mukino uteganyijwe hagati ya Israel na Palestine uje nyuma y’uko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ananiwe guhuza abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru y’ibi bihugu byombi ngo bahane umukono ndetse bifate hamwe mu nama ya FIFA yabaye muri Mata 2026.
Muri iyo nama, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Palestine, Jibril Rajoub, yanze guhagararana na Basim Sheikh Suliman, visi perezida w’Ishyirahamwe rya Israel, nubwo Infantino yagerageje kubabwira ko bakwiye kwerekana ubutumwa bw’amahoro.
Rajoub yavuze ko “barimo kubabara”, agaragaza ko ikibazo cya politiki n’umutekano hagati y’impande zombi kigikomeye.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Israel ryatangaje ko ryiteguye gukoresha umupira w’amaguru nk’inzira yo guteza imbere amahoro n’ubusabane hagati y’abaturage b’impande zombi.
Iri rushanwa rishya rya FIFA rizajya rikinirwa ku bibuga bito, amakipe agizwe n’abakinnyi bari hagati ya barindwi na icyenda, ndetse rikazajya rikoresha igihe kigufi cy’umukino.
FIFA yatangaje ko, uyu mwaka rizitabirwa n’abahungu gusa, ariko mu mwaka utaha hazongerwamo n’amakipe y’abakobwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|