FERWABA PRESEASON: APR na REG ni zo zegukange irushanwa
Ku wa Gatanu nibwo hasozwaga irushanwa ribanziriza shampiyona muri Basketball (Ferwaba Preseason Tournament), irushanwa ryegukanywe mu bagore n’ikipe ya REG naho mu bagabo ryegukanwa na APR, yaherukaga ikitwa igikombe mu 2011 itwara shampiyona.

Nyuma yo gusezerera ikipe ya REG BB ikerekeza ku mukino wa nyuma, ikipe ya Patriots ni yo yari yacakiranye na APR BBC, yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye IPRC Kigali, ni umukino wari ukomeye kuko ikipe ya Patriots isa n’aho yagiye yiharira uduce tw’umukino.
Patriots yakinaga idafite abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba nka Hagumitwari Steve, Ndayisaba Dieudonné ndetse na Wamukota, ubona ko ari nabyo byabagoye kwivana imbere ya APR BBC n’ubwo itari yayoroheye.
APR BBC y’umutoza Cliff Uwor, yatangiye ubona ko irushwa cyane n’ikipe ya Patriots, dore ko n’agace ka mbere yaje kugatsindwa ku manota 21-13, APR yakomeje kwirukanka kuri Patriots maze iyitwara agace ka kabiri ku manota 11 ku 8 ya Patriots.

Patriots yongeye kwigaranzura APR maze nayo iyitwara agace ka gatatu ku manota 16 kuri 13, agace ka nyuma gasa n’akabayemo ibitangaza kuko kugeza ubwo haburaga amasegonda atanu ngo umukino urangire, ikipe ya Patriots yari iri imbere n’amanota 58 kuri 56 ya APR, maze habura amasegonda abiri gusa, Sangwe Armel yaje kurekura umupira ahagaze ahabarirwa amanota atatu maze uboneza mu gakangara ikipe ya APR yegukana igikombe ityo n’amanota 59 kuri 58 ya Patriots.
Sangwe Armel wa APR niwe watsinze amanota menshi kuko yagize 19, naho mugenzi we bakinana, Isezerano Enock atsinda 14.

Ikipe ya APR yaherukaga igikombe icyo ari cyo cyose mu 2011, ubwo batwaraga shampiyona, biyifashe imyaka 11 kugira ngo yongere guterura igikombe.
Mu bagore nk’uko byari byitezwe, ikipe ya REG ni yo yegukanye igikombe ihigitse APR y’abagore, iyitsinze amanota 51-42, dore uko uduce twose twagenze (10-5, 19-6, 12-11, 10-10).

Umugwaneza Charlotte wa APR ni we watsinze amanota menshi muri uwo mukino, aho yatsinze amanota 19 agakurikirwa na Feza Ibengo wa REG we watsinze 17.
Ikipe ya REG WBBC kibaye igikombe cyayo cya 2 kuva yashingwa, cyikurikiranya nyuma yo gutwara shampiyona y’umwaka ushize.


Ohereza igitekerezo
|