FERWABA PRESEASON: APR BBC iracakirana na Patriots BBC ku mukino wa nyuma
Nyuma y’Imyaka ibiri (2) APR BBC idakina imikino ya nyuma (Final) iyo ari yo yose, yongeye kugera ku mukino wa nyuma aho igiye gucakirana na Patriots BBC, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gashyantare 2022, mu irushanwa ribanziriza Shampiyona (Preseason).

FERWABA Preseason tournament ni irushanwa ryatangiye mu mpera za Mutarama, ryitabirwa n’amakipe y’abagabo n’abagore yari agabanyije mu matsinda abiri abiri muri buri kiciro.
APR BBC yaherukaga ku mukino wa nyuma muri Gashyantare 2020, mu irushanwa ry’Intwari (National Heroes Basketball tournament 2020), nyuma yo gusezerera IPRC ya Kigali ku manota 88 kuri 80, maze ihita yerekeza ku mukino wa nyuma yahuriyeho na REG BBC, yo yari yawugezeho isezereye ikipe ya Espoir BBC.

APR BBC itozwa na Cliff Uwor ukomoka muri Kenya, izacakira na Patriots BBC nayo yageze ku mukino wa nyuma isezereye REG BBC ibitse iki gikombe.
Mu bagore Ikipe ya APR nayo yageze ku mukino wa nyuma aho izacakirana na REG WBBC yahoze yitwa Ubumwe. APR yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya The hoops muri 1/2 iyitsinze amanota 65 kuri 54, mu gihe REG WBBC yo yasezereye ikipe ya UR Huye iyitsinze amanota 108 kuri 16.

Iyi mikino yose iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 4 Gashyantare 2022 kuri Stade nto y’Iremera (Petit Stade Amahoro).
Mu bagabo REG BBC niyo ibitse iki gikombe, yatwaye nyuma yo gutsinda IPRC ya Kigali amanota 67-53. Naho mu bagore iki gikombe kibitswe na IPRC Huye yatwaye nyuma yo gutsinda The hoops Rwanda amanota 71 kuri 59 umwaka ushize.

Ohereza igitekerezo
|