Boston Celtics yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya NBA, ikora amateka
Ikipe ya Boston Celtics yatsinze ikipe ya Dallas Mavericks amanota 106-88 mu mukino wa gatanu w’imikino ya nyuma ( playoffs) muri shampiyona ya Amerika (NBA) , yegukana Igikombe cya 18 ndetse ihita iba ikipe ya mbere ifite ibikombe byinshi muri NBA.
Ni umukino wabaye muri uru rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Kamena 2024, ubera kuri TD Garden Arena sitade ya Boston Celtics iherereye muri Leta ya Massachusetts.

Ni umukino wari uwa gatanu w’imikino ya nyuma (playoffs), kuko mu mikino ine ya mbere amakipe yari ataribonamo iyegukana igikombe, aho ikipe ya Boston Celtics yari yaratsinze imikino 3 isabwa umukino umwe, na Dallas Mavericks ifite umukino umwe yatsinze, isabwa gutsinda byibuze Indi mikino 3 kugira ngo yegukane igikombe.
Mu gace ka mbere k’umukino, ikipe ya Boston Celtics yatsinze Dallas amanota 28-18, ibifashijwemo na Jaylen Brown ndetse na Tatum bari hejuru muri uyu mukino.
Mu gace ka kabiri n’ubundi aba bakinnyi bafashije Boston Celtics kukegukana ku manota 39-28. Igice cya mbere cyarangiye Boston iyoboye Dallas ku manota 67-46.
Mu gice cya Kabiri, by’umwihariko mu gace ka gatatu ikipe ya Dallas Mavericks yaje iri hejuru itsinda cyane ndetse igasoza ikigenda imbere mu manota kuko yasoje aka gace ifite amanota 21 kuri 19 ya Boston.
Ibi byatumye itangira agace ka kane iri imbere cyane by’ umwihariko mu minota 5 ya mbere gusa Boston Celtics ituruka inyuma nayo ikora amanota menshi ishaka gukuramo ikinyuranyo gusa Dallas birangira ikayoboye ku kinyuranyo cy’inota rimwe aho byari 21 kuri 20 ya Boston.
Muri rusange n’ubwo buri kipe yihariye igice cy’umukino, ikipe ya Boston Celtics yasoje itsinze Dallas Mavericks ku giteranyo cy’amanota 106-88.



Byahise bituma ikipe ya Boston Celtics yegukana igikombe cya Shampiyona ya NBA kuko yari itanze Dallas imikino ine.
Boston Celtics nyuma yo kwegukana igikombe yahise igira ibikombe 18, biyihesha kuba ikipe ya mbere mu mateka ya NBA igize ibikombe byinshi igakurikirwa na Los Angeles Lakers ifite ibikombe 17 naho Golden State Warriors ikagira 7.

Jaylen Brown wa Celtics ukina nka Small Forward ni we wabaye umukinnyi mwiza wa NBA (MVP 2024), kuko byibuze kuri Buri mukino yari ari ku mpuzandengo byo gukora imibare ibiri (double Digits, bivuzengo amanota ari hejuru ya 20, imipira ivamo ibitego iri hejuru y’icumi ndetse no gukora rebounds 10.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|