BK yatanze inkunga ya Miliyoni 300Frw kuri Basketball y’u Rwanda
Banki ya Kigali yatanze inkunga ya Miliyoni 300Frw azafasha umukino wa Basketball mu Rwanda ku bakuru n’abato.

Banki ya Kigali (BK) yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, amasezerano y’imyaka itatu.
BK yiyemeje gushyigikira Shampiona z’abakiri bato mu turere twose two mu Rwanda, ikazanatera inkunga Shampiona ya Basketball mu Rwanda (Abagabo n’abagore).

Iyi nkunga kandi izagera kuri buri kipe ikina Shampiona ya Basketball mu Rwanda, aho buri yose izajya igenerwa Miliyoni ebyiri buri mwaka.
Amakipe abiri ya mbere muri Shampiona azahabwa Miliyoni 2.5 zo gutegura imikino ys Zone 5.
Hazajya hahembwa kandi abakinnyi 10 bitwaye neza muri Shampiona, aho buri wese azahabwa Milioni imwe kandi bagasinya n’amasezerano yo kuba abambasaderi ba BK.
Muri aya masezerano, BK izajya itanga Miliyoni 100 buri mwaka, aho Milioni 80 zizajya muri Ferwaba mu gutegura ibikorwa bitandukanye, naho Milioni 20 zikazajya mu kuzamura impano z’abakiri bato

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Shampiona y’u Rwanda iratangira kwitwa BK Basketball National League.
Ohereza igitekerezo
|