Basketball yagaragajwe nk’umukino uhuza ibice byinshi mu iterambere ry’ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika

Mu nama ya BAL Innovation Summit yabereye i Kigali, ku wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026, umukino w’intoki wa Basketball wagaragajwe nk’isano ihuza ibice byinshi by’ubuzima n’ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika.

Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yagaragaje ko umukino wa basketball urenze kuba siporo gusa, ahubwo ko ari isano ihuza ibice byinshi by'ubuzima n'ubukungu.
Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yagaragaje ko umukino wa basketball urenze kuba siporo gusa, ahubwo ko ari isano ihuza ibice byinshi by’ubuzima n’ubukungu.

Ibiganiro byatangiwe muri iyi nama, byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere ibikorwa byo kumenyekanisha Siporo, ubufatanye n’intambwe ikomeje guterwa mu mikino ku mugabane wa Afurika.

Visi Perezida wa FERWABA, Pascale Mugwaneza yavuze ko inzego z’Igihugu zishinzwe Siporo n’amakipe mu mikino itandukanye zigenda zirushaho gusobanukirwa akamaro ko kumenya neza imikino yabo n’umutungo bafite, kugira ngo babashe gukurura abaterankunga bakomeye no kubaka ubufatanye burambye.

Yagize ati: “Turi kubona iterambere rigaragara muri Basketball muri Afurika, kandi izamuka rya Basketball Africa League ni urugero rukomeye kuva ku iterambere ry’amakipe kugeza ku buyobozi, imicungire n’imiyoborere mu rwego rwose rw’uyu mukino. Iyi ntambwe igaragaza ejo hazaza heza ha siporo ku mugabane wa Afurika."

Amadou Gallo Fall, yagarutse ku ruhare rukomeye BAL igira mu guteza imbere umukino wa Basketball uhereye ku bakiri bato, kunoza imikorere ndetse no gushyiraho imiyoborere myiza nk’inkingi z’iterambere rirambye ry’uyu mukino muri Afurika.

Yagize ati: “Kuva mu ntangiriro, twashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere basketball kuva ku rwego rw’ibanze, tugamije gutuma irushaho kugera kuri benshi binyuze mu bufatanye bukomeye n’inzego za Leta, Minisiteri za Siporo ndetse n’inzego z’Uburezi, no gushora imari mu kuzamura Basketball y’abagore ku mugabane wose.”

Amadou yanagaragaje ko imikorere myiza n’imiyoborere ihamye ari ingenzi cyane mu kubaka shampiyona irambye ndetse n’urusobe rw’umukino wa Basketball rukomeye muri Afurika.

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yagaragaje ko umukino wa basketball urenze kuba siporo gusa, ahubwo ko ari isano ihuza ibice byinshi by’ubuzima n’ubukungu.

Yagize ati: “Basketball si Siporo gusa. Ni umuyoboro uhuza abantu. Ihuza umuziki, imyambarire, ubuvanganzo, ikoranabuhanga n’ibindi bice byinshi by’ubukungu rusange. Binyuze muri BAL, twishimira kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku guhanga udushya muri Afurika no kumenyekanisha ijwi ryayo ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje ashimangira ko Basketball Africa League ari urubuga rukomeye rutuma Afurika igaragaza impano zayo no guteza imbere ubukungu bushingiye ku muco n’udushya, binyuze muri basketball.

Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rifite intego nyamukuru yo guteza imbere umukino wa basketball ku mugabane wa Afurika, guha abanyempano amahirwe yo kwigaragaza no kugera ku rwego mpuzamahanga, ndetse no kubaka ubukungu bushingiye kuri siporo.

Ni irushanwa kandi riri gutera intambwe idasanzwe mu bukungu, aho bigaragara ko byibuze buri mwaka rifasha NBA Africa kuzamura ubukungu bwayo ku kigero cya 1000%.

Mu myaka 10 iri imbere, umusaruro urivamo biteganyijwe ko ugomba kuva kuri miliyoni 250$ ukagera kuri miliyari 4,5$, ndetse n’abagera ku bihumbi 650 bakaba babona akazi kubera wo.

Umuyobozi wa Basketball Africa League Amadou Gallo Fall
Umuyobozi wa Basketball Africa League Amadou Gallo Fall

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka