Basketball: U Rwanda ruzacakirana na Cameroon na Tunisia mu gikombe cya Afurika
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball yamaze kumenya itsinda izaba irimo mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika.

Ni nyuma ya tombola y’amakipe azahura mu mikino y’igikombe cy’Afurika, yabereye mu Birwa bya Maurice yabaye ku cyumweru tariki ya 16 nyakanga 2017.
Biteganijwe ko iyo mikino ya nyuma izatangira ku itariki ya 08 Nzeli 2017 kugeza ku tariki ya 16 Nzeli 2017.
Izabera mu bihugu bibiri ari byo Senegal na Tunisia. U Rwanda ruzaba ruri mu itsinda rya gatatu aho ruzaba ruri kumwe na Cameroon, Guinea na Tunisia izakira iyo mikino.
Amakipe ari mu itsinda rya mbere n’irya gatatu azakinira mu gihugu cya Tunisia mu gihe andi matsinda abiri irya kabiri n’irya kane azakinira mu gihugu cya Senegal.
Ariko imikino ya nyuma kuva muri ½ cy’irangiza bazakinira mu gihugu cya Tunisia.
Dore uko amatsinda ateye:
Itsinda rya mbere(Rizakinira Tunis/Tunisia)
1. Nigeria
2.Cote D’ivoire
3.RD Congo
4. Mali
Itsinda rya kabiri (Rizakinira Dakar/Senegal)
1.Angola
2.Centre Africa
3.Morocco
4.Uganda
Itsinda rya gatatu (Rizakinira Tunis/Tunisia)
1.Tunisia
2.Rwanda
3.Guinee
4.Cameroon
Itsinda rya kane (Rizakinira Dakar/Senegal)
1.Senegal
2.Mozambique
3.Egypt
4.South Africa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|