Basketball: U Rwanda nti rwatangiye neza imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa basketball, itsinzwe na Guinea amanota 82 kuri 70 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Wari umukino ufungura wo mu itsinda rya gatatu u Rwanda rusangiye na Nigeria, Guinea ndetse na Tunisia yakiriye iyi mikino.
Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi ari ku rwego rumwe nta gusumbana cyane kuko n’agace ka mbere k’umukino karangiye ari amanota 18 kuri 18.
Mu gace ka kabiri, ikipe ya Guinea yagiye imbere y’u Rwanda ndetse ikomeza kuyobora umukino kugeza aka gace karangiye ndetse ina kegukanye ku manota 26 mu gihe u Rwanda rwo rwari rumaze gutsinda amanota 12 gusa maze bajya kuruhuka ari amanota 44 ya Guinea ku manota 30 y’u Rwanda.
Ubwo amakipe yombi yari avuye mu karuhuko, ikipe ya Guinea yakomeje kuyobora umukino kuko yaje kwegukana agace ka gatatu ku manota 18 kuri 17 y’u Rwanda.
Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, u Rwanda rwihagazeho ndetse rukosora amwe mu makosa yari yabaranze mu duce dutatu twari twabanje maze begukana aka gace ku manota 23 kuri 20 ya Guinea gusa nti byagira icyo bihindura ku giteranyo kuko umukino warangiye ari amanota 82 ya Guinea kuri 70 y’u Rwanda.
U Rwanda ruragaruka mu kibuga rukina na Tunisia kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29 ugushyingo 2025.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|