Basketball: REG WBBC yihimuye kuri APR WBBC inasoza shampiyona iyoboye

Mu mukino w’abakeba wa Basketball hagati y’ikipe ya REG na APR z’abagore, ikipe ya REG yihimuye kuri APR iyitsinda amanota 73 kuri 58 ihita inafata umwanya wa mbere.

Ikipe ya REG WBBC ifata ifoto mbere y'umukino
Ikipe ya REG WBBC ifata ifoto mbere y’umukino

Ni umukino watangiranye ishyaka ryinshi ku ikipe ya REG BBC yashakaga kwihimura kuri APR dore ko umukino waherukaga guhuza aya makipe, ikipe ya APR yari yatsinze REG amanota 77 kuri 75 n’ikinyuranyo cy’amanota abiri.

Ikipe ya APR WBBC yinjiye muri uyu mukino idafite umukinnyi wayo ngenderwaho, Kantore Sandra (Do Me) wari ufite ikibazo cy’uburwayi bwa Malaria.

Muri uyu mukino kandi ikipe ya REG yari ifite undi mukinnyi mushya, umunyamerikakazi Kristina King wamaze kwerekeza muri iyi kipe avuye muri Mongolia.

Agace ka mbere ntabwo kahiriye ikipe ya APR WBBC kuko kegukanywe n’ikipe ya REG n’amanota 27 mu gihe APR yo yari imaze gutsinda amanota 15 gusa.

APR ntabwo yahiriwe kuri uyu mukino
APR ntabwo yahiriwe kuri uyu mukino

APR WBBC itari ifite ibisubizo byinshi ku ntebe, yakomeje kugorwa cyane n’ikipe ya REG mu gace ka kabiri cyane ku bakinnyi nka Philoxy Destiney, Wanyama Mercy ndetse na Micomyiza Rosine, ibi byanatumye bajya kuruhuka ikipe ya REG iri imbere.

Agace ka gatatu, APR yagerageje gukomeza kwiruka inyuma ya REG ari nako igabanya ikinyuranyo ariko abakobwa ba REG bakomeza kuba ibamba ndetse banegukana aka gace ku manota 24 kuri 14 ya APR WBBC.

Agace ka kane ari nako ka nyuma, kabaye ako guhamya akazi gakomeye kari kakozwe n’abakinnyi ba REG WBBC kuko na ko baje kukegukana ku manota 15 kuri 14 ya APR byabyaye igiteranyo cya 73 ya REG kuri 58 ya APR.

Ikipe ya REG WBBC yahise inasoza imikino yayo ya shampiyona isanzwe n’amanota 35 ikaba ikurikiwe na APR n’amanota 31 ariko ikaba yo igifite umukino izahuramo na IPRC Huye tariki ya 27 Nyakanga 2024.

REG na APR zizwiho guhangana cyane
REG na APR zizwiho guhangana cyane

Micomyiza Rosine wa REG ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yatsinze amanota 30.

Nyuma yo gusoza shampiyona isanzwe muri Basketball, hazakurikiraho imikino ya Kamarampaka izaba muri Nzeri.

Taylor Lynn wazamukanye umupira ni umwe mu bakinnyi ba APR bacungirwaga hafi
Taylor Lynn wazamukanye umupira ni umwe mu bakinnyi ba APR bacungirwaga hafi
Marie Laurence Imanizabayo ashakisha inzira
Marie Laurence Imanizabayo ashakisha inzira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka