Basketball: REG, UGB, Espoir na Patriots zitwaye neza muri Shampiyona

Mu mpera z’iki cyumweru, kuva ku wa Gatanu tariki 01 kugeza ku wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024, hakinwe imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mukino wa Basketball, maze amakipe arimo Patriots, REG, UGB na Espoir atsinda imikino yayo. Hakinwaga umunsi wa cyenda n’uwa cumi, imikino yombi ikaba yabereye ku bibuga bibiri bitandukane.

Musinga Fabrice wa Espoir agerageza gutsinda amanota 2
Musinga Fabrice wa Espoir agerageza gutsinda amanota 2

Umukino wabimburiye iyindi ni uwabaye ku wa gatanu, ubera muri Gymnasium ya Lycée de Kigali (LDK), wahuje ikipe ya UGB yakiniraga imbere y’abafana benshi bihanjemo abanyeshuri ba LDK, itsinda amanota 85 kuri 67 ya Inspired Generation, irimo gukina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Uyu mukino watangiye wegeranye mu manota, gusa UGB ikomeza kugendera imbere, ibifashijwemo n’abasore barimo Zulu na Shaffi batsindaga kenshi amanota 3 (3 Points), byaje gutuma igice cya mbere, UGB BBC istinda Inspired Generation 47-32.

Mu gace ka gatatu, UGB yakomeje kwitwara neza, Elite Honore waje asimbura Amisi Saidi yitwara neza akora (Rebound) nyinshi, gusa mu gace ka kane Inspired Genration igaruka yahinduye umuvuno, igatsinda UGB ku manota 23-16, ibifashijwemo na Gregory Howard.

Umukino warangiye UGB itsinze Inspired Generation ku giteranyo cy’amanota 85-76, maze Gregory Howard wa Inspired aba umukinnyi mwiza watsinze amanota menshi, 30.

Nyuma yaho kandi REG BBC yifatiye ku gakanu ikipe ya Orions, iyitsinda byoroshye amanota arenga ijana (3 Chiffres), 106-63.

Ni mukino woroheye cyane abasore ba REG BBC b’umutoza Mushumba, kuko igice cya mbere iyi kipe yari yahanitse amanota yazamurwaga cyane na Pitchou Manga, afatanyije na Mukama Jean Victor.

Mugabe Aristide asezerwa n'abakinnyi ba Patriots BBC
Mugabe Aristide asezerwa n’abakinnyi ba Patriots BBC

Mu gice cya kabiri uwitwa Katcheka wa REG BBC, yakomeje kuzamura ikinyuranyo akora amanota 2 , byaje gutuma ikipe isoza iri hejuru yegukana intsinzi yayo ya 3 muri iyi shampiyona, iba iya 2 bagira amanota arenga ijana.

Pitchou Manga ni we wabaye umukinnyi w’umukino nyuma yo gutsinda amanota 23 wenyine.

Ku wa gatandatu imikino yarakomeje, Patriots na Espoir na zo ziratsinda, aho Espoir yabanje mu kibuga ihura na Kigali Titans irimo gukina Shampiyona ku nshuro yayo ya mbere.

Espoir ibifashijwemo na Turatsinze Olivier uri mu bakinnyi beza muri iyi shampiyona, yatsinze amanota menshi yiganjemo atatu (3Points), ndetse kandi aba mwiza mu kuzamura imipira (Point Guard) mu duce twose tw’umukino, byaje gutuma Kigali Titans yibura iratsindwa.

Umukino warangiye Espoir istinze Kigali Titans amanota 81-60, Maze Turatsinze Olivier aba umukinnyi mwiza w’umukino nyuma yo gutsinda amanota 28.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwa Patriots BBC na Kepler BBC. Agace ka mbere n’aka kabiri amakipe yari yegeranye cyane, abasore ba Patriots barimo Ndayisaba Dieudonné na Steve bakora amanita, gusa no ku ruhande rwa Kepler uwitwa Jordan na Artside, bakomeje kuzengereza Patriots BBC.

Pitchou Manga wa REG yerekanye ko ari umukinnyi mwiza wugarira
Pitchou Manga wa REG yerekanye ko ari umukinnyi mwiza wugarira

Mu duce tubiri twa nyuma, abasore ba Kepler bacitse imbaraga batangiye kunanirwa, maze Patriots BBC yinjizamo abasore baribatarakina barimo Sagamba Sedal, Nyamwasa Bruno maze batsinda amanota menshi, ndetse barayazibira (Deffensive) basoza batsinze Kepler amanota 84-56.

Ndayisaba Dieudoné wa Patriot ni we witwaye neza nyuma yo gutsinda amanota 21.

Patriots yabitse nomero 88 ya Aristide Mugabe

Muri uyu mukino wa Patriots BBC na Kepler BBC, mbere y’uko igice cya kabiri gitangira, ikipe ya Patriots yahaye icyubahiro uwahoze ari kapiteni wayo werekeje muri Kepler muri Mutarama 2024, bamushimira uburyo yabanye n’iyi kipe kuva 2015, ayigezemo avuye muri Espoir BBC.

Ubutumwa bwinshi bwagarutsweho n’abakinnyi bwamushimiraga uko yabayoboye neza, kuko yagiye ari kapiteni w’iyi kipe ndetse n’uburyo yabafashije kuzamura urwego rwabo.

Ndizeye wa Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi mu mukino
Ndizeye wa Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi mu mukino

Aritside yabaye Kapiteni w’ikipe y’Igihugu kuva 2013, ndetse aba na kapiteni wa Patriots kuva 2016.

Icyubahiro kiruta ibindi byose kuri we, ni uko babitse numero yambaraga ya 88, mu rwego rwo kumushimira.

Mugabe Aristide asezerwa n'abakinnyi ba Patriots BBC
Mugabe Aristide asezerwa n’abakinnyi ba Patriots BBC
Abakinnyi ndetse n'abayobozi ba Patriots bashimiye Aristide babika Numero 88
Abakinnyi ndetse n’abayobozi ba Patriots bashimiye Aristide babika Numero 88
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka