Basketball: Patriots yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’akarere ka gatanu
Ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’akarere ka gatanu mu mukino w’intoki wa Basketball ryaberaga Uganda yatsindiwe ku mukino wa nyuma.
Iyi kipe yari ihagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’abagabo yatsinzwe n’ikipe ya City Oilers yo mu gihugu cya Uganda, aho yatsindiwe ku kinyuranyo cy’amanota 27 mu duce tune tw’umukino bakinnye.
Agace ka mbere karangiye City Oilers iri imbere ku manota ya 22 kuri 20 ya Patriots, agace ka kabiri nako karangiye Oilers nabwo itsindiye ku manota 48 kuri 38, aka gatatu karangira ari 69 kuri 51, mu gihe n’akanyuma karangiye n’ubundi Patriots itsinzwe, aho umukino warangiye ari amanota 86 kuri 59.

Aya makipe ahuye yari yanahuriye mu mikino y’amajonjora City Oilers ikaba yari yatsinze Patriots ku manota 77 kuri 73, azamukana mu itsinda bari kumwe berekeza mu mikino ya ¼, barinda bagera ku mukino wa nyuma bitwaye neza.
Mu cyiciro cy’abagore ikipe yari ihagarariye U Rwanda APR WBC yo yatahanye umwanya wa gatanu aho mu mikino ine yabashije gutsinda umwe gusa, mu gihe iyatwaye igikombe ari KPA yo mu gihugu cya Kenya.

Dore amakipe yari yitabirye mu byiciro by’abagabo n’abagore:
Abagabo
Itsinda A:
1- Hawassa City (Ethiopia)
2- City Oilers (Uganda)yatwaye igikombe
3- Savio (Tanzania)
4- PATRIOTS BBC (Rwanda)
Itsinda B:
1- Betway Power (Uganda)
2- Gondar City (Ethiopia)
3- ABC (Tanzania)
4- KPA (Kenya)
Icyiciro cy’abakobwa
1- UCU (Uganda)
2- KPA (Kenya) yatwaye igikombe
3- KCCA (Uganda)
4- APR Women (Rwanda)
5- EQUITY Bank (Kenya)
6- DON BOSCO (Tanzania)
7- HORSEED (Somalia)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|