Basketball: Patriots yanyagiye 30 Plus iyirusha ibitego 87
Ikipe y’umukino wa Basket Ball Patriots yanyagiye 30 Plus mu mukino wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017, iyitsinda ibitego 134 kuri 47.

Uyu mukino wabereye kuri Petit stade i Remera, ikipe ya Patriot yarushije cyane iya 30 Plus mu duce tune tw’iminota 15 dukinwa, umukino urangira iyishyizemo ikinyuranyo cy’ibitego 87.
Umutoza wa Patriots Mwinuke Henry yavuze ko gutsinda uyu mukino byabashimishije n’ubwo hagiye habamo amakosa make bagiye gutangira gukosora, kugira ngo bizabafashe guhangana n’ikipe ya REG BBC bafata nk’ikipe ishobora kubabuza gutwara igikombe.
Yagize ati” Ubu turayoboye n’amanota 21 aho duhanganye na REG iri ku mwanya wa Kabiri. Ducunze nabi ishobora kudukura ku mwanya wa mbere, tukazasoza shampiyona turi abakabiri. Iyi niyo Mpamvu tugiye gukaza imyitozo.”

Tuyisenge Muhamed utoza 30 Plus, yemeye ko ikipe ye yarushijwe cyane, anavuga ko abakinnyi be biraye mu duce tubiri twanyuma tw’umukino, bituma binjizwa amanita menshi.
Patriots BBC nyuma yo gutsinda yakomeje kuza ku mwanya wa mbere n’amanota 21,REG BBC iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 19 mu gihe 30 Plus yo iza ku mwanya wa nyuma wa cyenda n’amanota ane.

Uko indi mikino yagenze
Kuwa gatandatu tariki ya 25 werurwe 2017
Patriots 134-47 30 Plus
Espoir 87-65 UGB
IPRC Kigali vs CSK (Warimuwe)
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
30 plus 13 hihihihi