Basketball na Muzika byahurijwe hamwe muri Kigali StreetBall yakira abanyeshuri mu biruhuko
Mu gihe abanyeshuri batangiye biruhuko, hateguwe iserukiramuco ryiswe Kigali StreetBall riteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru aho rizakomatanyiriza hamwe imikino n’imyidagaduro muri Petit Stade Amahoro.

Nk’uko byasobanuwe na Murenzi Kamatali uzwi nka MC Nzi wabaye umunyamakuru ukomeye w’imyidagaduro mu Rwanda, uri mu bari gutegura Kigali StreetBall yavuze ko ari iserukiramuco rizaba ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu ryateguwe mu rwego rwo kwakira abanyeshuri baje mu biruhuko ngo berekene n’impano.
Ati" Intego ni ugufasha urubyiruko ruje mu biruhuko, cyane cyane ko aricyo gihe iri serukiramuco ribamo kugira babone icyo bakora, turwanye ibiyobyabwenge ndetse tunerekana impano ziba ziri mu banyeshuri."
Muri iri serukiramuco hazagaragaramo ibyiciro bitandukanye birimo umukino wa basketball aho hazahatana amakipe y’abakina ari batatu ndetse n’umwe kuri umwe. Mu bakina ari batatu kugeza ubu hasigayemo amakipe umunani ari nayo azahatana mu mpera z’iki cyumweru aho buri kipe izakina umukino umwe, hakavamo ane azakina imikino ya nyuma.
Aya makipe azakina hatabarwa isaha, ahubwo hakazabaho gutanguranwa amanota 21.Uretse abakina ari batatu, hazarushanwa kandi mu kwiyerr abakina ari umwe mu gihe kandi harimo no kuzarushanwa mu gutsinda amanota atatu mu gihe kandi hazabaho amarushanwa yo kubyina, kuvangavanga umuziki(Djs) ndetse kurushanwa mu kuririmba byumwihariko mu njyana ya Hip Hop.
Uretse abazaba bari guhatana kandi, abazitabiri iri serukiramuco rya Kigali StreetBall bazanasusurutswa n’abahanzi b’injyana ya Hip Hop barimo Bull Dogg, Bushali, BThrey, Angel Mutoni, abavanga umuziki bayobowe na Dj Pyfo ndetse n’ababyinnyi bazaba bayobowe na Titi Brown.
Abifuza kwinjira muri iri serukiramuco bakazasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 5 Frw ahasigaye hose mu gihe mu myanya y’icyubahiro hegereye ikibuga hazishyurwa ibihumbi 15.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|