Basketball: Mukarange na Rukara bahize abandi mu irushanwa ryo kugaragaza impano

Amakipe ya Mukarange mu bahungu na Rukara mu bakobwa ni yo yegukanye ibikombe mu irushanwa ryo kugaragaza impano muri Basketball ryiswe Talent Showcase Basketball Tournament 2026.

Ni rushanwa ryabaye mu gikorwa cyiswe Shooting Touch’s 2026 Talent Showcase, cyateguwe na Shooting Touch, umuryango mpuzamahanga ukoresha siporo mu guteza imbere imibereho y’abaturage, ukorera i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika no mu Rwanda.

Ni gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Guhuza impano n’amahirwe", cyabereye kuri Kimisagara Youth Center aho kandi iki gikorwa cyari kigamije Kwerekana impano za Basketball z’urubyiruko rwo mu bice Shooting Touch ikoreramo, guhuza urubyiruko n’amahirwe y’uburezi, ubujyanama n’ubuyobozi, guteza imbere indangagaciro zirimo gukorera hamwe, ikinyabupfura n’umuco mwiza wa siporo.

Si ibyo gusa kuko nanone cyari kigamije gukomeza ubufatanye hagati y’abaturage n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere urubyiruko ndetse no kongera amahirwe yo kugaragaza inzira z’iterambere zifungukiye urubyiruko rufite impano nkuko byashimangiwe n’umuyobozi Nshingwabikorwa wa Shooting Touch mu Rwanda, Umuhoza Christelle

Iri rushanwa ryahuje amakipe atandatu, buri imwe ifite ikipe y’abahungu n’iy’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 (U18). Ayo makipe ni Mayange, Rukara, Rilima, Rwinkwavu, Mukarange na Nyamirama.

Nyuma y’imikino y’amajonjora mu byiciro byombi, amakipe yitwaye neza yabonye itike yo gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza, ari na ho havuyemo ayakinnye umukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abahungu, Mukarange yegukanye umwanya wa mbere itsinze Rwinkwavu amanota 17-15. Mu bakobwa, Rukara na yo yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rwinkwavu amanota 6-0.

Iri rushanwa ryahuje amakipe atandatu batarengeje imyaka 18 abahungu n'abakobwa
Iri rushanwa ryahuje amakipe atandatu batarengeje imyaka 18 abahungu n’abakobwa

Umuhoza Christelle umuyobozi nahingabikorwa wa Shooting Touch mu Rwanda, avuga ko bateguye iki gikorwa bagamije guha amahirwe urubyiruko rukina Baskteball muri Shooting Touch.

Ati “Icyo twifuza ni uko urubyiruko rukina Basketball muri Shooting Touch mu duce dutandukanye, mu Karere ka Kayonza n’aka Bugesera, ruhabwa amahirwe rukaza gukinira hano mu Mujyi wa Kigali, kuri Maison des Jeunes ya Kimisagara, Impano barayifite, namwe mwabyiboneye.”

Umuhoza Kandi yavuze ko ibi bifasha abana guhura n’abatoza banyuranye ndetse babafasha kubafungurira andi marembo mu gukuza impano zabo.

Ati “Ni ukubaha amahirwe, hano hari abatoza baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye. Abana benshi hano bahakura amahirwe yo kujya kwiga muri ibyo bigo kuri ‘buruse’, ari na byo twise ‘connecting to opportunity’.”

Umuhoza Christelle umuyobozi muri Shooting Touch, avuga ko bateguye iki gikorwa bagamije guha amahirwe urubyiruko rukina Baskteball muri
Umuhoza Christelle umuyobozi muri Shooting Touch, avuga ko bateguye iki gikorwa bagamije guha amahirwe urubyiruko rukina Baskteball muri

Uyu muyobozi yavuze kandi ko mu myaka irenga 10 bamaze bakorera mu Rwanda, bafite abana barenga 2500 bafasha buri mwaka, bakina Basketball aho hari abavamo bajya gukinira amakipe anyuranye y’igihugu mu byiciro bitandukanye.

Kuva mu 2012, Shooting Touch yatanze ibikorwaremezo, ibikoresho ndetse n’ubushobozi bukenewe mu guteza imbere umukino wa Basketball mu Turere twa Kayonza na Bugesera, ishishikariza urubyiruko gukunda siporo no gusobanukirwa uruhare rwayo mu kuzana impinduka nziza ndetse n’ibikorwa byo kwifatanya n’abaturage.

Shooting Touch imaze kugera ku rubyiruko n’abagore barenga 10,000 muri utwo turere twombi. Uburyo ikoramo buhuza indangagaciro n’ubumenyi bigirwa mu kibuga cya Basketball n’amasomo ateza imbere ubuzima bwiza, uburinganire, ubuyobozi n’iterambere ry’umuntu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka