Basketball: Kepler WBBC yageze ku mukino wa nyuma isezereye APR WBBC
Mu mukino wa kamarampaka (Playoffs) wakinwe ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, mu cyiciro cy’abagore muri shampiyona ya basketball mu Rwanda, ikipe ya Kepler yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera ikipe ya APR WBBC.

Wari umukino wa kane muri itanu amakipe yombi yagombaga gutanguranwa, kugira ngo hamenyekane uwerekeza ku mukino wa nyuma aho ikipe ya Kepler itatumye imikino itanu igera kuko itsinzi yo kuri iki cyumweru y’amanota 72 kuri 47, yuzuzaga intsinzi ya 3 mu gihe ikipe ya APR yo yatsinze umukino umwe rukumbi.
Uyu mukino ikipe ya Kepler ni yo yawihariye wose, kuko uduce tune tugize umukino, yatwegukanye twose.
Agace ka mbere, ikipe ya Kepler yakegukanye ku manota 16 kuri 15, agace ka kabiri ku manota 13 kuri 3 maze amakipe yombi ajya kuruhuka Kepler iri imbere n’igiteranyo cy’amanota 29 kuri 18.
Bakiva kuruhuka, ikipe ya Kepler yakomerejeho maze agace ka gatatu ikegukana ku manota 16 kuri 13, naho aka nyuma ikegukana ku manota 27 kuri 16.

Ikipe ya Kepler WBBC ni ku nshuro ya mbere igeze ku mukino wa nyuma muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho izacakirana na REG WBBC yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya The Hoops Rwanda, nyuma yo kuyitsinda imikino 3-0.
Ni iki cyahindutse ku ruhande rwa Kepler WBBC?
Nubwo umwaka usanzwe (regular season) utabaye mubi ku ikipe ya Kepler kuko yasoreje ku mwanya wa kabiri, ariko yanongeyemo imbaraga mu ikipe yayo nka bimwe mu byatumye igira umusaruro mwiza mu mikino yankamarampaka.
Bamwe mu bakinnyi bongewe muri iyi kipe ndetse bakanayifasha ni nk’Umunya- Mali Traore Aichata ndetse n’Umunyamerikakazi Young Desi-Rae Yvonne, wanatsinze amanota menshi kuva iyi mikino yatandira kurusha abandi, ndetse n’umutoza Luis Lopez Hernandez.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|