Basketball: Ikipe y’Igihugu yerekeje muri Senegal

Ikipe y’Igihugu y’abagabo mu mukino wa Basketball, yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya Afro Basketball.

Ikipe y'u Rwanda yerekeje muri Senegal
Ikipe y’u Rwanda yerekeje muri Senegal

Guhera tariki 22-24 Ugushyingo 2024, mu gihugu cya Senegal hazatangira irushanwa rihuza ibihugu mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika (Afro Basket 2025), aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yamaze kwerekeza aho irushanwa rizabera gusa ikaba igiye kare kuko izabanza gukina imikino ya gicuti.

Mu cyumweru gishize nibwo Federasiyo y’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), yemeje ko ikipe y’Igihugu izabanza gukina imikino ya gicuti mbere yo gutangira irushanwa nyirizina aho bazabanza gukina na Mali tariki 19 ndetse na Sudani y’Epfo tariki 20 Ugushyingo 2024, iyi mikino yose ikazabera mu gihugu cya Senegal ari naho irushwanwa nyirizina rizabera.

Abakinnyi bari bamaze iminsi mu mwiherero mbere yo kujya muri Senegal
Abakinnyi bari bamaze iminsi mu mwiherero mbere yo kujya muri Senegal

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itozwa na Cheikh Sarr, yari imaze iminsi mu mwiherero yitegura iyi mikino aho yakoreraga muri BK Arena na Petit Stade.

U Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu aho ruri kumwe n’ibihugu nka Senegal yakiriye iri rushanwa, Cameroon ndetse na Gabon.

Mu mukino ubanza, u Rwanda ruzahura na Senegal tariki 22 Ugushyingo, rwongere kugaruka mu kibuga tariki 23 Ugushyingo, rukina na Cameroon mu gihe ruzasoreza kuri Gabon tariki 24 Ugushyingo 2024.

Dylan Schommer yongeye kugaragara mu ikipe y'Igihugu
Dylan Schommer yongeye kugaragara mu ikipe y’Igihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwaduhaye amakuru ya movie ziba zasohotse

patty yanditse ku itariki ya: 19-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka