Basketball: Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ikomeje imyitozo mu Misiri
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’Abagore, ikomeje imyitozo mu gihugu cya Misiri aho irimo kwitegura imikino y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire, guhera tariki ya 25 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri mu Misiri kuva tariki ya 10 Nyakanga, aho irimo gukina imikino ya gicuti n’ibibihugu bitandukanye mbere yo gufata urugendo kuri uyu wa Gatatu, berekeza muri Côte d’Ivoire ahazabera irushanwa.
Ikipe y’Igihugu imaze gukina imikino 3 ya gicuti, aho ku ikubitiro u Rwanda rwakinnye na Cameroon maze iki gihugu gitsinda u Rwanda amanota 69 kuri 61, umukino wa kabiri u Rwanda rwatsinze ikipe y’igihugu ya Uganda amanota 75 kuri 65, nyuma yo gutsindwa na Misiri kuri uyu wa kabiri amanota 77 kuri 56.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, iri mu itsinda rya gatatu aho irikumwe na Nigeria ndetse na Mozambique. Ku ikubitiro u Rwanda ruzatangira rukina na Nigeria tariki ya 26 Nyakanga rusoreze imikino yo mu matsinda ku ikipe ya Mozambique tariki ya 28 Nyakanga 2025.
Ikipe y’Igihigu y’umutoza Cheikh Sarr yahagurukanye abakinnyi 15 aribo:




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|