Hateguwe irushanwa ryo kwibuka Kenrik Kabano wakiniraga ikipe y’igihugu y’abato witabye Imana

Ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba) n’umuryango wa Kabano, hateguwe irushanwa rya Basketball ryo ku mwibuka na Mama we.

Hateguwe irushanwa ryo kwibuka Kenrik Kabano na mama we baherutse kwitaba Imana
Hateguwe irushanwa ryo kwibuka Kenrik Kabano na mama we baherutse kwitaba Imana

Nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), hateguwe irushanwa rya Basketball ya batatu kuri batatu (3x3) kuri uyu wa gatanu rigamije kwibuka Kenrik Kabano wari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abato na mama we Rosine Kabano baherutse kugwa mu mpanuka y’imodoka mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerik.

Nkuko bigaragara muri iri tangazo rya shyizwe hanze, Kenrik Kabano yari umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda bari bakiri bato ndetse batangaga icyizere aho yari mu ikipe y’igihugu y’abato batarengeje imyaka 16 yahagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika yabereye muri Tunisiza aho ndetse we na bagenzi be bafashije u Rwanda kugera mu mikino ya 1/4.

Kenrik Kabano yari asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'abato batarengeje imyaka 16
Kenrik Kabano yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abato batarengeje imyaka 16

Kabano yitabye imana yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino y’abato batarengeje imyaka 18 mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika (U18 AfroBasket qualifiers) iri mu minsi ya Vuba.

Uyu mu ryango watangaje ko kandi iri rushanwa ritazaba ari ukwibuka Kenrik Kabano gusa ahubwo na Mama we Rosine Kabano witabye Imana bari kumwe taliki ya 21 Mata uyu mwaka ndetse akaba ari nawe wamufashaga byose mu gukuza impano ye yo gukina Basketball, ndetse akaba ari na we wamushyigikiye ku gukinira u Rwanda.

Kenrik yitabye Imana Ari kumwe na mama we Rosine Kabano baguye mu mpanuka
Kenrik yitabye Imana Ari kumwe na mama we Rosine Kabano baguye mu mpanuka

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba tariki ya 26 Kamena 2026, kuri Zaria Court, rikazitabirwa n’amakipe 10 y’abahungu batarengeje imyaka 18 bakina ari batatu (3x3), ndetse n’amakipe atandatu mu bakobwa aho kandi ibi byahujwe no gushishikariza ababyeyi gukomeza gushyigikira impano z’abana babo.

Ibitekerezo   ( 1 )

I wanna be in that tournaments

Manzi Franklin yanditse ku itariki ya: 25-06-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka