Basketball: Byiringiro Yannick wakiniraga APR yerekeje muri Tigers
Nyuma y’imyaka ine akinira ikipe ya APR BBC, Byiringiro Yannick yerekeje muri Tigers aho yashyize umukono ku masezerano yo kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ku wa gatatu tariki ya 04 Ukuboza 2019 nibwo Byiringiro Yannick yemeje amakuru yo gusinya kwe. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yavuze impamvu yatumye asezera muri APR BBC. Yagize ati "Mu by’ukuri nta yindi mpamvu yatumye mpitamo gusinyira Tigers ni uko nshaka gutera imbere ndavuga kuzamura urwego rw’imikinire."
Byiringiro Yannick wasinye imyaka ibiri muri Tigers yavuze ko yasanze intego ze zihura n’iza Tigers.

Byiringiro Yannick ukina nka Nimero imwe ( Meneur) yaje muri APR FC avuye muri ETENI i Gisenyi aho yari asoje amashuri yisumbuye.
Byiringiro Yannick arakinira Tigers mu irushanwa ribanziriza Shampiyona (BK Preseason tournament 2019) ritangira kuri uyu kane aho Tigers ikina na Patriots BBC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Petit Stade.

MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|