Basketball: APR WBBC yatsinze Kepler WBBC imibare irahinduka

Mu mikino ya kamparampaka (Playoffs) ikomeje gukinwa muri shampiyona ya Basketball mu bagore mu Rwanda, ikipe ya APR Women Basketball Club yatsinze Kepler WBBC amanota 77 kuri 71 imibare irahinduka.

Wari umukino ukomeye ku mpande zombi
Wari umukino ukomeye ku mpande zombi

Wari umukino wa gatatu muri rusange muri itanu bagomba gutanguranwa, kugira ngo hamenyekane uwerekeza ku mukino wa nyuma, aho APR WBBC yabonye intsinzi ya mbere mu gihe Kepler yo ifite intsinzi ebyiri ,bivuze ko yaburaga umukino umwe gusa.

Gutsinda kwa APR WBBC byatumye igira intsinzi imwe bivuze ko nibura isabwa gutsinda undi mukino, maze bagategereza umukino wa kamarampaka uwawutsinda agahita yerekeza ku mukino wa nyuma, agasangayo ikipe ya REG WBBC yo yaraye igezeyo nyuma yo gusezerera The Hoops Rwanda iyitsinze imikino 3-0.

Muri uyu mukino, ikipe ya APR ni yo yihariye uduce twose tw’umukino, kuko yegukanye uduce dutatu muri tune tuba tugize umukino, naho Kepler yo ikegukana agace ka kane ku manota 20 kuri 18 ya APR, ariko bitagize icyo biyifasha kuko umukino warangiye ari amanota 77 kuri 71 n’ikinyuranyo cy’amanota 6.

APR WBBC yabonye intsinzi yayo ya mbere bigarura ikizere
APR WBBC yabonye intsinzi yayo ya mbere bigarura ikizere

Nk’uko amaze iminsi abigaragaza, Umunyamerikakazi Young Desi-Rae Yvonne ukinira ikipe ya Kepler BBC, yongeye kwitwara neza maze atsinda amanota 27 wenyine muri uyu mukino.

Umukino wa kane, uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025 muri Petit Stade i Remera .

REG WBBC yo yerekeje ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya The Hoops ku mikino 3-0
REG WBBC yo yerekeje ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya The Hoops ku mikino 3-0

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka