Basketball: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC muri kamarampaka
Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 67-53 mu mukino wa 3 wa kamarampaka (Playoffs) bituma iyobora na 2-1.
Nyuma yo gutsinda Patriots BBC, ikipe ya APR BBC ubu niyo iyoboye imikino ya kamarampaka n’imikino 2-1 muri irindwi (7) izakinwa.
Dore uko umukino wagenze
Ni umukino watangiye amakipe yombi yifuza kuwutsinda cyane ko amakipe yombi yanganyaga umukino umwe kuri umwe.
Nkuko byageze ku mukino uheruka, ikipe ya APR BBC niyo ytangiye neza agace ka mbere kuko yakegukanye ku manota 22 kuri 16 ya Patriots BBC.
Mu gace ka kabiri abasore b’umutoza Henry Mwinuka, utoza ikipe ya Patriots BBC bitwaye neza maze bagukana aka gace ku manota 13 ku manota 9 ya APR BBC gusa APR yari ikiri imbere ku giteranyo muri rusange kuko yari imaze kugwiza amanota 31 kuri 29 ya Patriots.
Ubwo hari hamaze gukinwa utu duce tubiri, abakinnyi Branch Stephaun na Diarra Aliou Fadiala nibo bari bamaze gutsinda amanota menshi kuko bari bamaze gutsinda amanota 12 kuri buri umwe.
Ikipe ya Patriots yakomeje kujyenda imbere ya APR no mu gace ka gatatu kuko yaje ku kegukana kubmanota 20 kuri 17 ya APR BBC aha wabonaga ko bigishoka ku mpande zombi.
Mu gace ka kane ari nako ka myuma, ibintu byaje gukomera ndetse bikomerera cyane ikipe ya Patriots BBC aho muri aka gace yatsinzwe nabi kuko APR BBC yatsinzemo amanota 19 mugihe ikipe ya Patriots yakozemo amanota 4 gusa.
Ibi byatumye ikipe ya APR BBC yuzuza igiteranyo cy’amanota 67 kuri 53 ya Patriots BBC.
Muri uyu mukino, umukinnyi Isaiah Jaleel Miler ukinira ikipe ya APR BBC, niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 32 wenyine.
Umukino wa gatatu uteganyijwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 18 Nzeri muri BK Arena.
Ohereza igitekerezo
|