Basketball: APR BBC yegukanye Rwanda Cup 2024
Ku nshuro yaryo ya mbere rikinwa mu Rwanda, irushanwa rya Rwanda Cup ryegukanywe n’ikipe ya APR BBC itsinze REG BBC amanota 110 kuri 92.
Ni umukino wa nyuma wabaye ku wa Gatanu tariki 09 Kanama 2024 aho aya makipe y’ibikomerezwa yombi yegeze ku mukino wa nyuma, nyuma y’aho APR BBC yari yasezereye ikipe ya Patriots BBC muri 1/2 naho REG BBC yo igaseserera ikipe ya Espoir.
Wari umukino utoroshye ku mpande zombi gusa amahirwe menshi n’ubundi yari afitwe n’ikipe ya APR BBC yari imaze iminsi yitwara neza yaba muri shampiyona ndetse no muri iri rushanwa nyirizina ndetse yongeyemo n’amaraso mashya mu ikipe yabo nk’umunyamerika Isaiah Jaleel Miller waraye unatsinze amanota 43 kuri uyu mugoroba.
Ikipe ya REG BBC ni ubwa mbere itsinzwe amanota ari hejuru y’ijana mu mikino ya hafi yaherukaga gukina.
Nubwo abakinnyi bayo nka Antino Alvalezes Jackson na Cleveland Thomas Junior batsinze amanota 52 bombi, ibi ntacyo byafashije ikipe yabo kuko APR ari yo yayoboye umukino.
Ibyo wamenya kuri ‘Rwanda Cup’
Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ryari rimaze amezi hafi atanu rikinwa dore ko ryatangiye muri Mata 2024, mu rwego rwo kongerera amakipe amarushanwa.
Ubwo uyu mushinga watangazwaga ku mugaragaro tariki ya 26 Mata 2024 Visi Perezida wa FERWABA, Nyirishema Richard, yavuze ko iri rushanwa ari umwe mu myanzuro yavuye mu nama y’Inteko Rusange ya FERWABA yateranye tariki ya 16 Ukuboza 2023.
Mu cyiciro cy’abagabo, iri rushanwa rya ‘’Rwanda Cup’’ ryitabiriwe n’amakipe 21 yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri aho yari agabanyije mu matsinda ane.
Dore uko amatsinda yari ateye:
Itsinda A: Kigali Titans BBC, Kepler BBC, Flame BBC, RP IPRC Musanze BBC na EAUR BBC.
Itsinda B: Tigers BBC, The HOOPS BBC, Rebero Academy na Greater Virunga.
Itsinda C: UGB, Intare, Black Thunders na Igihozo St Peter.
Itsinda D: Inspired Generation, Azomco, UR Kigali na ITS Kigali.
Amakipe ane yayoboye amatsinda ni yo yazamutse muri ¼ aho yiyongereye ku yandi ane yari yarabaye aya mbere mu mwaka wa 2023 w’imikino. Ayo yari APR BBC, Patriots BBC, REG BBC ndetse na Espoir BBC.
Mu cyiciro cy’abagore iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe icyenda agabanyije mu matsinda abiri.
Dore uko amatsinda yari ateye:
Itsinda A: APR W BBC, RP IPRC Huye na EAUR BBC
Itsinda B: REG BBC, The Hoops Rwanda, UR Kigali na Kepler BBC.
Muri iki cyiciro amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo yazamutse yerekeza muri 1/2 cy’irangiza ndetse bo bakaba bakirimo gukina irushanwa rikaba ritararangira.
Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe yegukanye iri rushanwa ‘Rwanda Cup’ izahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka gatanu izwi nka ‘Zone 5’ ni irushanwa rishya. iyi kipe kandi izahura n’iyatwaye igikombe cya Shampiyona muri Rwanda Super Cup, mu bagabo n’abagore, igikombe gishya na cyo cyashyizweho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|