Basketball: Amakipe ya REG yatsinze aya Kepler mu bagabo n’abagore
REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 65-63 mu bagore, no mu bagabo itsinda Kepler BBC bigoranye ku manota 89-85, imikino yabaye ku wa Mbere tariki 01 Mata 2024.
Ni imikino y’umunsi wa 22 wa Shampiyona yabereye muri Lycée de Kigali, gusa yari iteganyijwe kubera ku kiguba cya Kepler i Kinyinya, ariko kubera ikibazo cy’ikibuga kidasakaye ku buryo cyakwakira imikino mu gihe ikirere kidasa neza, yimurirwa muri LDK.
Umukino wabanje ni uw’abagore aho amakipe yombi yatangiye yegeranye cyane, gusa REG WBBC igenda iyobora cyane umukino mu duce twinshi tw’umukino, urangira Kepler itsinze ku kinyuranyo cy’amanota 2 (65-63).
Tetero Odille wa REG WBBC ni we wabaye mwiza muri uyu mukino, kuko yatsinze amanota 26 , akurikirwa na Uwimpuhwe Henriette wa Kepler watsinze 22.
Nyuma y’umukino hakurikiyeho uwari uhanzwe amaso n’abakunzi benshi ba basketball, kubera ko amakipe yombi akurikirana ku rutonde rwa Shampiyona.
REG BBC yatangiriye hejuru mu gace ka mbere itsinda amanota 21-14 ya Kepler, mu gace ka kabiri Kepler yaje yisubiyeho itsinda amanota menshi, gusa isanga REG BBC ikiri mu mukino amakipe yombi aranganya 19-19.
Mu gace ka gatatu REG BBC yisasiye Kepler igatsindamo amanota 23-19 ya Kepler BBC, gusa mu gace ka kane Kepler BBC yaje yisubiyeho igatsinda irusha cyane REG BBC amanota 27-19, maze umukino urangira amakipe yombi anganya 79-79, bituma hongezwaho iminota 5 maze REG BBC itsindamo amanota 10 na ho Kepler itsinda 7, umukino urangira REG BBC itsinze Kepler BBC amanota 89-87 mu mukino utari woroshye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|