Basketball: Amakipe ya APR na REG akomeje gutanga isomo muri Kenya

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu mu mikino ya basketball mu cyiciro cy’abagore REG WBBC na APR WBBC akomeje kwitwara neza muri Kenya.

Ni umunsi wa kabiri wiyi mikino y’akarere ka gatanu (Zone V) ariko irimo gushakirwamo itike y’imikino nya Afurika ya (Women’s Basketball League Africa) ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Ni umunsi usize amakipe ahagarariye u Rwanda yaba APR ndetse na REG yose ataratsindwa umukino n’umwe mu mikino ibiri buri umwe amaze gukina.

Ikipe ya REG WBBC iri mu itsinda rya kabiri (Group B) yatangiye ikina ndetse inatsinda ikipe ya Don Bosco Lady Lioness yo mu gihugu cya Tanzania amanota 87 kuri 38. REG yakurikijeho ikipe ya Zetech University maze nayo iyitsinda amanota 86 kuri 44.

Amakipe ahagarariye u Rwanda muri Kenya akomeje kwitwara neza.
Amakipe ahagarariye u Rwanda muri Kenya akomeje kwitwara neza.

Ikipe ya APR WBBC nayo imaze gukina imikino 2 aho itaratakaza umukino numwe. Yatangiye ikina n’ikipe ya Gladiators women basketball club yo mu Burundi maze APR WBBC iyitsinda ku manota 97 kuri 42, ikipe ya APR yakomereje ku ikipe ya Foxes Divas yo muri Tanzania maze nayo iyitsinda amanota 89 kuri 51.

Ikipe ya APR WBBC irakurikizaho ikipe ya Magic Stomers yo muri uganda
Ikipe ya APR WBBC irakurikizaho ikipe ya Magic Stomers yo muri uganda

Ikipe ya APR WBBC irakurikizaho ikipe ya Magic Stomers yo muri uganda kuri uyu wa gatatu naho ikipe ya REG WBBC yo izahure na Les Hippos yo mu gihugu cy’u Burundi kuwa kane taliki ya 13 ugushyingo.

Iyi mikino yatangiye tariki ya 9 ikazageza taliki ya 15 Ugushyingo 2025, ikaba irimo kubera mu gihugu cya Kenya mu nzu y’imikino ya Nyayo Indoor sports Arena.

Ikipe ya REG WBBC irakurikizaho ikipe ya Les Hippos yo mu gihugu cy'u Burundi kuwa kane taliki ya 13 ugushyingo.
Ikipe ya REG WBBC irakurikizaho ikipe ya Les Hippos yo mu gihugu cy’u Burundi kuwa kane taliki ya 13 ugushyingo.

Amakipe atatu ya mbere azitwara neza azabona itike y’Imikino Nyafurika ya Women’s Basketball League Africa 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka