Basketball: Amakipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri mu mikino y’Akarere ka gatanu
Mu mikino ya nyuma y’Akarere ka gatanu muri Basketball mu batarengeje imyaka 18 yaberaga mu gihugu cya Uganda yaba mu bahungu n’abakobwa, ikipe y’igihugu ya Uganda yegukanye igikombe itsinze ikipe y’u Rwanda.
Mu bahungu, umukino watangiye ikipe y’igihugu ya Uganda iyoboye, dore ko iyi kipe yari ishyigikiwe n’abafana benshi bari buzuye stade ya Lugogo iherereye mu mujyi wa Kampala isanzwe yakira abafana bagera ku bihumbi cumi na bitanu.
Mu minota ya mbere, ikipe ya Uganda yaje gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota agera ku munani u Rwanda rutarakoramo, ariko binyuze muri bamwe mu nkingi za mwamba, ikipe y’igihugu y’u Rwanda igenderaho bayobowe na Kayijuka Dylan, baza kwisubiraho bagabanya igihunga bari batewe n’abafana, batangira gutsinda amanota gake gake, banagabanya amakosa menshi yabagaragayeho mu ntangiriro z’umukino bagerageza kugabanya ikinyuranyo. Agace ka mbere karangiye ikipe y’igihugu ya Uganda iyoboye n’amanota 19 kuri 17 y’u Rwanda.
Mu gace ka kabiri, amakipe yagaragaje gukanirana cyane, igihunga cyinshi, amakosa menshi yo gutakaza imipira ndetse no guhusha amanota cyane cyane ku mpande zombi, ariko abasore b’Abanyarwanda bagaragaje imbaraga mu mpera z’agace ka kabiri, baza gukosora amakosa yo gutakaza imipira myinshi, birangira u Rwanda ruyoboye ku manota 34 kuri 29 ya Uganda.
Agace ka gatatu katangiye abasore b’ikipe y’u Rwanda bafite igihunga cyinshi baterwaga n’abafana, ibi biza gutuma ikipe y’igihugu ya Uganda iva inyuma ivanamo ikinyuranyo cy’amanota atanu u Rwanda rwari rwashyizemo , ariko abasore b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntibacitse intege bakomeje barahatana , aka gace ka gatatu karangira amakipe yombi anganya amanota 46-46.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye agace ka kane iri imbere, gusa Uganda na yo yakomezaga kongera imbaraga mu gutsinda amanota menshi dore ko u Rwanda rwari rwujuje amakosa. Buri kosa ryose abasore b’ikipe y’u Rwanda bakoraga bahanwaga , babifashijwemo n’umukinnyi Tejan Rugette wagoye cyane ikipe y’u Rwanda. Mu minota ibiri ya nyuma ikipe ya Uganda yatsinze amanota menshi, dore ko abasore b’ikipe y’u Rwanda bakoraga amakosa menshi bakanatakaza imipira myinshi. Umukino warangiye ikipe y’igihugu ya Uganda itsinze ku manota 69-66 y’u Rwanda ku kinyuranyo cy’amanota atatu.
Mu bakobwa, ikipe y’igihugu ya Uganda yegukanye igikombe itsinze ikipe y’igihugu y’u Rwanda amanota 82-52.
Denis Onyango wabaye umunyezamu ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Uganda mu mupira w’amagaru na we yari yaje kwihera ijisho uyu mukino.
Kayijuka Dylan ni we wasoje iri rushanwa atsinze amanota menshi.
Aya makipe yombi yari ahagarariye Uganda yahise abona itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izabera muri Afurika y’Epfo, mu mikino yo gushaka itike yo kwitabira igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 kizaba mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2025.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|