BAL6: Craig Randall II wa RSSB Tigers yasinyanye amasezerano n’iduka Nyafurika rya Flexx Now

Leonard Craig Randall II ukinira ikipe ya RSSB Tigers akaba akomeje no kwandika amateka mu mikino ya Basketball Africa League (BAL 2026) iri kuba ku nshuro ya Gatandatu, yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’iduka Nyafurika rikora imyenda ya Siporo rya Flexx Now aho azajya yamamaza ibikorwa bya ryo.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2025, aho agomba gutangira kugaragara mu myambaro y’iduka rya Flexx Now haba mu myitozo no mu kibuga mugihe cy’umukino harimo n’iyo mu irushanwa rya BAL.

Umuyobozi wa Flexx Now, Jean Jacques Koffi yavuze ko nk’iduka Nyafurika rigamije guteza imikino ku mugabane wa Afurika bishimiye gukorana na Craig Randall kuko ari amateka yo gukorana n’umukinnyi ukomeye kandi ukiri muto.

Yagize ati: "Twishimiye gukorana na Randall kuko aya ni amateka twanditse. Ntabwo twari guhusha amahirwe nk’aya yo gukorana n’umwe mu bakinnyi beza ba RSSB iri gukora amateka akomeye ku marushanwa yo ku Mugabane."

Yavuze kandi ko kuba barahisemo Craig Randall II mu bandi bakinnyi ba RSSB Tigers bijyanye no kuba ari umukinnyi uhuje n’intego ndetse n’icyerekezo bya Flexx Now.

Jean Jacques Koffi, yakomeje agira ati: "Nta brand nimwe ikora imyenda turabona ifasha Siporo Nyafurika, rero turifuza kugira urwo ruhare aho bishoboka hose. Haba mu buryo bw’ubushobizi, ubwa tekinike ndetse n’ibindi bitandukanye."

Yavuze ko muri 2021, ubwo hatangizwaga iduka rya Flexx Now, intego nyamukuru kwari uguteza imbere Siporo Nyafurika ku rwego mpuzamahanga harimo no gushyigikira impano z’abana bo mu bice by’icyaro mu kubafasha kubona ibikoresho bya Siporo no kugera ku nzozi zabo.

Yagize ati: "Turifuza gukora ibikorwa bifasha na ba bana bo hirya no hino mu Gihugu tukagera I Rusizi, Rubavu, Musanze na Huye aho batabasha kubona ibikoresho ariko nyamara bafite inzozi zo kuba abakinnyi ba Basketball cyangwa indi mikino bifuzamo iterambere."

Craig Randall II yishimiye intambwe yateye yo gusinyana amasezerano n’iduka Nyafurika rya Flexx Now, ashimye ikipe ya RSSB akinira n’ubuyobozi bwayo kuko kuba asinye amasezerano nk’aya, ari uko bamubaye hafi ndetse bikaba byararenze kuba Umuryango. Yashimye kandi papa we nk’umuterankunga ukomeye mu rugendo rwe.

Craig Randall II yishimiye intambwe yateye yo gusinyana amasezerano n'iduka Nyafurika rya Flexx Now
Craig Randall II yishimiye intambwe yateye yo gusinyana amasezerano n’iduka Nyafurika rya Flexx Now

Uretse aya masezerano yasinywe hagati ya Flexx Now na Craig Randall, ubuyobozi bw’iri duka bwavuze ko bwifuza ko mu gihe cya vuba buzayagirana n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda, harimo RSSB Tigers ndetse na APR Basketball Club.

Jean Jacques yagize ati: "Ibintu dukoranye na Randall turifuza no kubikorana n’abandi bakinnyi batandukanye tugafatanya mu rugendo."

Mu bandi bari bitabiriye isinywa ry’aya masezerano harimo n’Umugore wa Randall II usanzwe nawe ufitanye imikoranire na Flexx Now, yavuze ko yishimiye intambwe umugabo we ateye ndetse kandi ko adahwema kumushyigikira mu rugendo rwe.

Umuyobozi wa Flexx Now, Jean Jacques Koffi yavuze ko bishimiye gukorana na Craig Randall
Umuyobozi wa Flexx Now, Jean Jacques Koffi yavuze ko bishimiye gukorana na Craig Randall

Umubyeyi wa Randall II, nawe yashimye intambwe umuhungu we akomeje gutera mu mukino wa Basketball, ndetse ashimira by’umwihariko James Maye Jr., umutoza Mukuru wa APR BBC akaba umwungiriza muri RSSB Tigers muri iyi mikino ya BAL 2026, kuko yabaye imbarutso mu gutuma umuhungu we hari aho ageze uyu munsi ndetse ashimangira ko yiteguye ku mushyigikira kuri buri ntambwe ateye.

Leonard Craig Randall II w’imyaka 30 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi benshi mu bakomeje gukurikira irushanwa rya BAL 2026, bavuga ko ari gukora amateka muri iri rushanwa Nyafurika riri gukinwa ku nshuro ya Gatandatu binyuze mu kuba ari umwe mu basore b’abahanga mu gutsinda amanota menshi mu mukino umwe.

By’umwihariko mu mukino wabaye ku Cyumweru ubwo ikipe ya RSSB Tigers yasezereraga FUS Rabat yo muri Maroc, yatsinze amanota 43, ni mu gihe mu mukino wa mbere wabaye tariki 22 Gicurasi, nubundi ugahunza aya makipe yatsindaga amanota 38.

Ntabwo ari ibyo kuko Leonard Craig Randall yanditse amateka mashya yo kuba umukinnyi wa mbere muri BAL, watsinze amanota 54 n’atatu yatsinze inshuro 11 , mu mukino RSSB Tigers akinira yatsinzemo Dar City yo muri Tanzania amanota 104-92 muri Kalahari Conference.

Gutsinda amanota menshi mu mukino umwe wa Basketball Africa League, ni agahigo kari gasanzwe gafitwe na Jo Lual-Acuil Jr watsinze 42 mu 2024.

Uyu mukinnyi wa RSSB Tigers kandi yashyizeho akandi gahigo ko gutsinda amanota atatu inshuro nyinshi mu mukino umwe, aho yayatsinze inshuro 11, akuraho Axel Mpoyo wayatsinze inshuro 10 umwaka ushize.

Craig Randall II yari hamwe n'umugore we nawe usanzwe akorana na Flexx Now
Craig Randall II yari hamwe n’umugore we nawe usanzwe akorana na Flexx Now

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka