#BAL5: APR itsinze Petro de Luanda, hamenyekana uko bazahura muri 1/4
Mu mikino ya kamaramapaka (Playoffs) yakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Kamena 2025, mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL (Basketball Africa League), itsinze Petro de Luanda yo muri Angola imenya iyo bazahura muri 1/4.

Mbere yo kwerekeza mu mikino ya 1/4, amakipe yose hamwe uko ari umunani yavuye mu matsinda (conferences) yagombaga kubanza gukina umukino wo kugaragaza uko ahagaze (Ranking), mbere yo kumenya uko bazahura muri 1/4.
Ikipe ya APR yo mu Rwanda yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 75 kuri 57, bituma APR ijya ku mwanya wa gatanu. Nyuma yo kujya ku mwanya wa gatanu, bivuze ko ikipe ya APR igomba guhura n’ikipe ya kane muri 1/4 cy’irangiza.
Ikipe ya kane ni igomba gutsindwa hagati ya US Monastir yo muri Tunisia ndetse na River Hooper yo muri Nigeria, aho umukino uhuza aba bombi urimo ukinwa ubwo twandikaga iyi nkuru.
Muri uyu mukino, Aliou Diarra w’ikipe ya APR BBC ni we watsinze amanota menshi, kuko yatsinze 19 aho yakurikiwe na mugenzi we bakinana mu ikipe ya APR, Umunyasudani y’Epfo, Anunwa Omot, we watsinze amanota 15.
Imikino ya 1/4 izakinwa ku wa Mbere tariki ya 9 Kanama 2025.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|