#BAL5: APR igeze muri 1/2, agahigo kari gafitwe na Patriots BBC
Mu mukino wa 1/4 utagoranye, ikipe ya APR Basketball Club itsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria, igera muri 1/2 ku nshuro yayo ya mbere muri iri rushanwa rihuza ibihangange.

Ni imikino yayo nyuma y’ irushanwa rya BAL (Basketball Africa League) ikomeje kubera mu mujyi wa Pretoria ho mu gihugu cya Afurika yepfo, aho ikipe ya APR BBC isezereye River Hoopers yo muri Nigeria nyuma yo kuyitsinda amanota 104 Kuri 73
Gutsinda River Hoops, bitumye ikipe ya APR BBC ikatisha itike ya 1/2 cyirangiza cy’imikino ya BAL aho izahura na Al Ahli Tripoli yo mugihugu cya Libya.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya APR BBC yitabira iyi mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo gusa ku nshuro ya mbere ubwo yitabiraga iyi mikino, ntabwo yigeze igera mu gice cy’imikino ya nyuma.

Ikipe ya APR ikuyeho agahigo kari gafitwe na Patriots BBC ko kugera muri 1/2 aho Patriots yaribigezeho muri 2021 ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere gusa ikaza guserererwa muri 1/2 ndetse ikanatsindirwa ku mukino w’umwanya wa gatatu.
Ikipe ya APR BBC yayoboye umukino Guhera mu ntangiriro nkaho yegukanye agace ka mbere ku manota 24 kuri 11 ya River Hoopers.
Mu gace ka kabiri k’umukino, ikipe ya APR BBC yakomeje gutanga isomo kuri aba basore bo muri Nigeria kuko aka gace nako APR yakegukanye ku manota 33 kuri 21 ya River Hoopers.
Amakipe yombi akicva kuruhuka, ntabwo APR yoroheye na busa ikipe ya River Hoopers kuko yongeye kwegukana aka gace ku manota 26 kuri 20 ya APR.
Mu gace ka nyuma ka kane, ikipe ya River Hoopers yagerageje kugabanya ikinyuranyo gusa nti byabakundira kuko aga gace amakipe yombi yanganyije amanota 21 kuri 21 byatumye APR igwiza amanota 104 kuri 73 ya River Hoopers

Umunyasudani yepfo, Anunwa Omot ukinira ikipe ya APR niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 21.
Undi mukino wa 1/2 uzabuza ikipe ya Al Ittihad yo mugihugu cya Misiri n’ikipe igomba gukomeza hagati ya Us Monastil yo muri Tunisia na Petro de Luanda yo muri Angola umukino uteganyijwe muri iri joro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|