#BAL5: APR BBC yatsinzwe na Alahli itakaza umwanya wa mbere
Ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL), itsinzwe na Alahli yo muri Libya itakaza umwanya wa mbere.

Wari umukino wa gatatu usoza imikino ibanza, aho ikipe ya Alahli nyuma yo gutsinda imikino yayo yose ibanza, ihise yizera kwerekeza mu cyiciro gikurikira cya (Final).
Ikipe ya APR BBC yaburaga Aliou Diarra yinjiye neza muri uyu mukino, ndetse yaje kwegukana agace ka mbere ku manota 17 kuri 11 ya Alahli.
Mu gace ka kabiri k’umukino, ikipe ya APR BBC yakozemo amakosa menshi aho ndetse bamwe mu bakinnyi yagenderagaho nka Habimana Ntore na Miller, bari bamaze kuzuza amanota atatu buri umwe.
Ibi byatumye APR itakaza aka gace kuko Alahli yakegukanye ku manota 31 kuri 21.
Umusaruro mucye wa APR BBC wakomereje mu gace ka gatatu k’umukino, kuko Alahli yegukanye aka gace ku manota 19 kuri 11 ya APR BBC, byatumye Alahli ikomeza kuyobora ku giteranyo rusange.

Mu gace ka kane ari na ko ka nyuma, ikipe ya APR BBC yasaga n’iyamaze kwiyakira ko yatakaje umukino kuko Alahli yakomeje kuyigenda imbere, kugeza aho yegukanye aka gace ku manota 26 kuri 16 n’igiteranyo cy’amanota 90 kuri 68.
Jean Jacques Boissy wa Alahli ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yagize amanota 27.
APR iragaruka mu kibuga kuri uyu wa kane, ikina na Made By Ball Basketball Club yo muri Afurika y’Epfo.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|