#BAL5: APR BBC yatsinze MBB yo muri Afurika y’Epfo yuzuza imikino 2 idatsindwa

Mu mikino y’umunsi wa kabiri w’imikino y’itsinda rya Nile Conference ririmo kubera i Kigali mu Rwanda, ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, yatsinze Made By Ball Basketball yo muri Afurika y’Epfo amanota 103 kuri 81 yuzuza imikino 2 idatsindwa.

Youssoupha Ndoye ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino
Youssoupha Ndoye ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino

Umunya Senegal Youssoupha Ndoye ukinira ikipe ya APR BBC, ni imwe mu ntwaro z’iyi kipe, aho mu manota 103 ikipe ya APR yatsinze, uyu mukinnyi yatsinzemo amanota 25 wenyine.

APR BBC ntabwo yatangiye neza umukino nubwo nta kinyuranyo kinini cyarimo, kuko agace ka mbere kegukanywe na Made By Ball Basketball Club n’amanota 26 kuri 23 ya APR.

Mu gace ka kabiri, amakipe yombi yongeye gukubana ndetse APR yegukana aka gace ku manota 22 kuri 21 ya Made By Ball Basketball Club, ariko ibi n’ubundi ntibyatumye iyi kipe y’Ingabo iyobora umukino, kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka MBB iri imbere ku giteranyo rusange.

Amakipe akiva kuruhuka, APR BBC yaje yakosoye byinshi cyane mu bwugarizi. Ibi byatumye APR yegukana agace ka gatatu ku manota 28 kuri 12, bigaragara ko yari imaze gushyiramo ikinyuranyo.

Mu gace ka kane ari na ko ka nyuma, APR BBC yakomeje kuyobora umukino, byaje no kuyihesha kwegukana aka gace ku manota 30 kuri 22 ya Made By Ball Basketball Club.

APR yaje kwegukana umukino wose ku manota 103 kuri 81, bituma yuzuza imikino ibiri yikurikiranya itsindwa.

APR izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi, ikina na Alahli Tripoli yo muri Libya mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira.

Ikipe ya APR yabonye intsinzi ya kabiri
Ikipe ya APR yabonye intsinzi ya kabiri
Perezida Kagame yarebye uyu mukino
Perezida Kagame yarebye uyu mukino

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka