#BAL2021: Zamalek yakatishije itike ya 1/2
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yabaye ikipe ya mbere igeze mu mikino ya 1/2 cya BAL, nyuma yo gusezerera FAP yo muri Cameron iyitsinze amanota 82-53.

Ni umukino wa mbere wa kimwe cya kane wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena. Ni umukino ikipe ya FAP yatangiye neza dore ko yatsinze agace ka mbere amanota 16 kuri 12 ya Zamalek.
Agace ka kabiri ikipe ya Zamalek yakosoye amakosa yari yakoze mu gace ka mbere, maze igaruka mu mukino igatsindamo amanota 18 kuri 12 ya FAP. Igiteranyo cy’igice cya mbere kiba amanota 30 ya Zamalek kuri 28 ya FAP.

Zamalek ibifashijwemo na Walter Wallace yatangiye agace ka gatatu neza yigaranzuye FAP mu buryo bugaragara maze itsinda ako gace ku manota 25 kuri 14 ya FAP. Agace ka kane ikipe ya FAP yagaragaje gucika intege ndetse no gutakaza icyizere cyo gukomeza, yakoze amakosa menshi cyane byatumye Zamalek iyungukiraho maze itsinda amanota 27 kuri 11 ya FAP iba isezerewe mu irushanwa.

Ikipe ya Zamalek itegereje ikipe irokoka hagati ya As Sale na Petro de Louanda bakazahura ku wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021 mu mukino wa 1/2.

Uko umukino wagenze
FT: Zamalek 82-53 FAP
Agace ka mbere: 12-16
Agace ka kabiri: 18-12
Agace ka gatatu: 25-14
Agace ka kane: 27-11
– 21:00: As Sale vs Petro de Louanda
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|