#BAL2021: Perezida Kagame yarebye umukino Zamalek yatwayemo igikombe
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umukino wa nyuma wa BAL, aho Zamalek yo mu Misiri yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda US Monastir amanota 76 kuri 63.

Kuva ku itariki ya 16 kugera ku ya 30 Gicurasi 2021, mu Rwanda haberaga irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika mu mukino wa Basketball. Umukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru wahuje ikipe ya Zamalek yo mu Misiri na US Monastir yo muri Tuniziya.

Zamalek yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda Petro de Luanda muri ½, mu gihe US Monastir yatsinze Patriots BBC yo mu Rwanda bituma igera ku mukino wa nyuma.

Ni umukino US Monastir yinjiyemo neza kuko yatsinze agace ka mbere amanota 22 kuri 17 ya Zamalek. Agace ka kabiri Zamalek yakangutse maze binyuze ku musore wayo Walter Wallace Hodge afasha ikipe ye gutsinda agace ka kabiri ku manota 27 kuri 20 ya US Monastir. Byatumye igice cya mbere kirangira Zamalek iyoboye n’amanota 44 kuri 42 ya US Monastir.

Igice cya kabiri Zamalek yakomeje gushimangira intsinzi aho yanatsinze amanota 11 ku manota icyenda ya US Monastir.

Agace ka kane Souleyman Diabate ukinira Zamalek yakoze ikinyuranyo mu mukino aho yatsinze amanota icyenda, byatumye ikinyuranyo hagati ya Zamalek na US Monastir kiba amanota 11, agace ka kane karangiye Zamalek itsinze amanota 21 kuri 12 ya US Monastir ihita yegukana irushanwa ku guteranyo cy’amanota 76 kuri 63 ya US Monastir. Walter Wallace Hodge ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa.








Uko umukino wagenze
US Monastir 63-76 Zamalek
Agace ka mbere :22-17
Agace ka kabiri : 20-27
Agace ka gatatu : 09-11
Agace ka kane : 12-21
Uko amakipe yakurukiranye
1. Zamalek
2. US Monastir
3. Petro de Luanda
4. Patriots BBC
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|