Amatike y’abazitabira umukino wa BK All Star Game 2021 yashize rugikubita
Ku munsi w’ejo taliki ya 20 Ugushyingo 2021, muri Kigali Arena hateganyijwe umukino w’ibihanganjye muri Basketball yo mu Rwanda (All Star Game), gusa amatike yo kuwitabira amaze iminsi 3 yarashize.

Ni umukino ngarukamwaka, aho iyo season irangiye hategurwa umukino w’ibihanganjye, All Star Game, mu rwego rwo gusoza umwaka.
Ni umukino uzahuza aba Captain babili n’abakinnyi batoranyijwe na bo, aho ikipe imwe izaba iyobowe na Ndizeye Dieudonné Gaston ukinira ikipe ya Patriots yakinnye final ya Playoffs, ndetse na Shyaka Olivier wabaye umukinnyi wahize abandi muri uyu mwaka, Most Valuable Player (MVP).

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Jabo Randry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo ya Basketball, yavuze ko biteguye neza kuko kugeza ubu amatike yashize ku wa Gatatu.
Ati “Imyiteguro ndahamya ko yagenze neza kuko kugeza ubu n’amatike yamaze gushira, kuko amaze iminsi ibili yararangiye”.

Si uyu mukino uzaba wonyine kuko hari n’indi mikino ya Basketball izakinwa mu buryo bw’imyiyereko (demonstration) izawubanziriza, aho ku ikubitiro hazabanza umukino uzwi nka three on three 3x3, uzakinwa n’abato batoranyijwe mu makipe ane yabaye aya mbere muri Junior basketball league, nyuma hakurikireho umukino w’abafite ubumuga bakina Basketball, Wheelchair Basketball.
Ku bijyanye n’ibihembo, uwitwaye neza muri Slum dunk azahembwa ibihumbi magana atanu (500rwf) ndetse n’uwarushije abandi mu gutsinda amanota atatu nawe ahembwe ibihumbi 500, mu myiyereko Freestyle.

Ku gihembo kiruta ibindi kizengukanwa n’ikipe yatsinze indi, hasobanuwe ko ku bushake bw’amakipe yombi bahisemo ko icyo gihembo bakigenera Meshak Rwampungu, wakoze impanuka ikamuviramo ubumuga, ubwo ikipe ye ya CSK yakoraga impanuka mu mwaka wa shampiyona wa 2014-2015, bagiye gukina umukino wa shampiyona i Huye.

Ohereza igitekerezo
|