Amakipe umunani ni yo azakina irushanwa ‘Agaciro Basketball’ 2019
Kuva tariki ya 21 kugera tariki ya 29 Ugushyingo 2019 mu Rwanda hazatangira irushanwa Agaciro Basketball Tournament ryateguwe n’Ikigega Agaciro Development Funds, n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda.

Amakipe umunani ni yo azitabira iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere , amakipe ane yabaye ya mbere umwaka w’imikino ushize 2018/2019 haba mu bagabo ndetse no mu bagore.
Amakipe azitabira Agaciro Basketball Tournament 2019
Abagabo
1. PATRIOTS BBC
2. REG BBC
3. ESPOIR BBC
4. APR BBC
Abagore
1. APR BBC
2. THE HOOPS BBC
3. RP-IPRC HUYE
4. UBUMWE BBC
Amatariki imikino izakinirwaho
Tariki ya 22 na 23 Ugushyingo hazaba imikino y’ijonjora ry’ibanze imikino izabera muri Petit Stade i Remera.
Uko amakipe azahura
Mu Bagabo
– PATRIOTS BBC VS APR BBC
– REG BBC VS ESPOIR BBC
Mu bagore
– APR W BBC vs Ubumwe BBC
– THE HOOPS BBCvs RP IPRC HUYE
Tariki ya 28 Ugushyingo hazaba guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo n’abagore.
Tariki ya 29 Ugushyingo, imikino ya nyuma izabera muri Kigali Arena .
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire, aganira na Kigali Today, yavuze ko iri rushanwa rigamije gusobanurira Abanyarwanda iki kigega yagize ati “Ku bufatanye n’ikigega Agaciro Development Funds twateguye irushanwa Agaciro basketball Tournament, kugira ngo turusheho gusobanurira abakunzi ba Basketball n’Abanyarwanda muri rusange imikorere n’akamaro k’iki kigega”.
Ikigega Agaciro Development Fund gisanzwe gitegura irushanwa ry’umupira w’amaguru ‘kuri iyi nshuro kigiye gufatanya na Basketball.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|