AMAFOTO: Perezida Kagame yakurikiye 2026 NBA All-Star Game

AMAFOTO - Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino w’abakinnyi beza muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (the 2026 NBA All-Star Game) wabereye i Los Angeles.

Uyu mukino w’abakinnyi beza muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026.

Muri uyu mukino uba uhanzwe amaso n’abatari bake ku Isi barimo n’ibyamamare bitandukanye, Abakinnyi b’intoranywa bakomoka muri Amerika bigabanyijemo amakipe abiri (Team Strips & Team Stars), maze zigahura na Team World iba irimo abakinnyi baomoka ku yindi migabane bitwara neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hakinwe imikino ine aho mu mukino wa Mbere wahuje Team World yatsinzwe na Team Stars amanota 37-35, hakurikiyeho umukino wahuje Team Strips yatsinze Team Stars amanota 42-40, yongera kandi no gutsinda Team World amanota 48-45.

Ni mu gihe umukino wa nyuma wahuje Team Stars yatsinze Team Strips amanota 47-21, ihita yegukana Igikombe cya NBA All Star Game.

Umukuru w’Igihugu kandi yahuye n’abayobozi mu rwego rwa siporo n’ishoramari barimo Steve Ballmer, washinze Ikipe ya Los Angeles Clippers isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka