ALL STAR Game iragarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu

Umukino uhuza abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino muri Basketball muri Amerika uzwi nka All-Star Game, ugiye kongera kubera mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu.

Ni nyuma y’uko umwaka w’imikino usojwe muri Basketball igikombe kigatwarwa na Patriots BBC. Uyu mukino uzakinwa tariki ya 1 Ugushyingo 2019 muri Kigali Arena
Ishirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Ferwaba ryageze ikirenge mu bibera muri Amerika (NBA) Itegura umukino zahuza ibyamamare muri uyu mukino mu Rwanda.

Patriots na REG ni yo makipe byitezwe ko azaba afitemo abakinnyi benshi
Patriots na REG ni yo makipe byitezwe ko azaba afitemo abakinnyi benshi

Kigali Today yaganiriye n’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Mugwiza atubwira ko kugeza ubu bataranoza gahunda zose neza ariko umukino uzakinwa tariki ya mbere Ugushyingo.

Uyu mukino uzakinwa n’abakinnyi bahize abandi mu mwaka w’imikino 2018/2019 bazatorarwa n’abakinnyi bagenzi babo, abafana ndetse n’abanyamakuru b’imikino. Abandi bazatorwa ni abakapiteni kuri uwo mukino ndetse n’abatoza bazatoza uwo mukino.

Amazina yitezwe kuri uyu mukino mu bagabo ninka Nshobozwabyosenumukiza Jean Jaques Wilson ukinira REG BBC , Ndizeye Dieu donne uzwi nka Gaston ukinira Patriots BBC , Sagamba Sedar ukinira Patriots BBC , Belleck Angelbelt Ukinira REG BBC , Niyonkuru Pascal Kacheka ukinira APR BBC , Nijimbere Guibert ukinira IPRC KIGALI, Sangwe Armel wakiniraga Espoir BBC gusa ubu yerekeje muri APR BBC.

Mu bagore harimo Micomyiza Rosine uzwi nka Cisse , Imanizabayo Marie Laurence bakinira The Hoops, Kantore Sandra uzwi nka Do me ukinira APRW BBC, Urwibutso Nicole wakiniraga UR Huye, Nzaramba Cecille Captain wa IPRC Huye n’abandi.

Mugabe Arstide ni umwe mu bakinnyi bakinnye umukino wa 2013 ndetse n'ubu aracyahagaze neza
Mugabe Arstide ni umwe mu bakinnyi bakinnye umukino wa 2013 ndetse n’ubu aracyahagaze neza

Abakinnyi bari bahamagawe mu mukino wigeze kuba bwa mbere mu mwaka wa 2013:

Abakinnyi baragaragara muri uyu mukino:

ALL STAR GAME TEAM A: Mugabe Aristide (Espoir BBC), Muhizi Olivier (Espoir BBC), Bushiri Yesman (Rusizi BBC), Manzi Ernest Nestor (APR BBC), Girinshuti Jean Luc (UNR BBC).

Umutoza: BAHUFITE Jean

ALL STAR GAME TEAM B: Hakizimana Lionel (APR BBC), Buzangu Mike (KBC), Barame Aboubakar (CSK), Kubwimana Ali (KBC), Uwizeye Placide (Espoir).

Umutoza: CLIFF OWULO

ALL STAR GAME TEAM A (Abasimbura): Rafiki Muhamed (APR BBC), Nkurikiyinka Deo (APR BBC), Gishoma Crispin (CSSK), Bayingana Denis (UGB), Ngandu Bienvenu (Espoir BBC), Shayaka Olivier (KBC), Niyomugabo Sunny (APR BBC), Wazayire Christophe (Espoir BBC), Munyaneza Eric (KIE)

ALL STAR GAME TEAM B, (Abasimbura): Habineza Jean Louis (Espoir BBC), Kalimushi Patrick (Rusizi BBC), Karekezi Pascal (Espoir BBC), Uwimana Sankara (KBC), Kabange Kami (Espoir BBC), Bunene Omar (CSK ), Gedega Niyonkuru (APR BBC), Pascal Niyonkuru (CSK), Guillame Ruzima (CSK), Murihira Teotime (APR BBC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka