#AfroBasketQ: U Rwanda rwatangiye rutsindwa na Senegal
Mu rugendo rwo gushaka itike y’imikino y’igikombe cya Afurika (FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers), u Rwanda rwatangiye rutsindwa na Senegal amanota 81- 58.
Ni umukino wabereye mu gihugu cya Senegal mu nzu y’imikino ya DAKAR Arena, Senegal ikaba yatsinze u Rwanda iri imbere y’abafana bayo. Senegal ni cyo gihugu cyakiriye aya majonjora yo gushaka itike y’imikino ya Afro Basket izabera muri Angola umwaka utaha.
Wari umukino wa mbere ku mpande zombi mu itsinda rya gatatu u Rwanda rusangiye na Senegal, Cameroon ndetse na Gabon.
U Rwanda twabwo rwatangiye neza, umukino kuko agace ka mbere, k’umukino kegukanywe na Senegal ku manota 20 kuri 17.
Mu gace ka kabiri, byarushijeho kuba bibi ku ikipe y’u Rwanda y’umutoza Cheikh Sarr kuko aka gace na ko baje kugatakaza ku manota 23 kuri 14 y’u Rwanda maze bajya kuruhuka Senegal iyoboye umukino.
Ubwo bavaga kuruhuka. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagerageje gukuramo amanota yari yashyizwemo na Senegal ariko biranga kuko aka gace na ko kaje kwegukanwa n’ikipe ya Senegal ku manota 21 kuri 10 y’u Rwanda.
Mu gace ka kane ari na ko ka nyuma, u Rwanda rwagerageje kugabanya amakosa no gushyira hamwe, ari nako ikipe y’Igihugu ya Senegal yo yasaga n’iyagabanyije ubukana maze amakipe yombi anganya amanota 17 kuri 17, igiteranyo kiba amanota 81 kuri 58.
U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu rukina na Cameroon mu gihe ruzasoreza kuri Gabon tariki 24 Ugushyingo 2024.
Ohereza igitekerezo
|