#Afrobasket: U Rwanda rwasezerewe, umwaka w’impfabusa ku makipe y’Igihugu

Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Igikombe cy’Afurika cya Basketball (AfroBasket 2025), cyaberaga muri Angola yasezerewe idatsinze umukino n’umwe.

U Rwanda rwasezerewe rudatsinze umukino numwe
U Rwanda rwasezerewe rudatsinze umukino numwe

Nyuma yo gutsindwa na Cape Verde amanota 75 kuri 62 mu mikino y’amatsinda, byatumye u Rwanda rusoza urugendo rwarwo ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya mbere (Group A) n’amanota 3 ruhita runasezererwa.

Muri iri rushanwa, u Rwanda rwatsinzwe na Ivory Coast amanota 78 kuri 70 mu mukino ubanza, mu mukino wa kabiri rwongeye gutsindwa na DR Congo amanota 65 kuri 58, ndetse na Cape Verde yatsinze u Rwanda amanota 75 kuri 62.

Ibi bije nyuma y’aho n’ikipe y’Igihugu y’abagore na yo ikubutse mu gikombe cy’Afurika (Afrobasket) mu gihugu cya Ivory Coast na yo nta ntsinzi, kuko yasoreje ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya kane (Group D) n’amanota 2, ndetse inanirwa no kurenga umukino wa kamarampaka (Playoffs), aho yatsinzwe na Senegal amanota 80 kuri 37.

Ikipe y'Igihugu yasubiye inyuma ugendeye ku mibare
Ikipe y’Igihugu yasubiye inyuma ugendeye ku mibare

Mu gikombe cy’Afurika giheruka cya 2023 mu bagore cyabereye i kigali, ikipe y’Igihugu y’abagore yari yasoreje ku mwanya wa kane nyuma yo kugera muri 1/2 ariko ntibaharenge, umusaruro utari mubi.

Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi, rwasohotse tariki ya 8 Kanama, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagabo iri ku mwanya wa 15 muri Afurika, ikaba n’iya 93 ku rutonde rw’Isi.

Mu cyiciro cy’abagore, u Rwanda ruri ku mwanya wa 11 muri Africa na 72 ku Isi, rukaba no mu bihugu nibura bitanu byatakaje amanota kuko rwatakaje 7.

Imibare ikomeza igaragaza ko nibura mu myaka itatu ishize, usibye ikipe y’abagore, iy’abagabo yagiye isubira inyuma ugereranyije n’aho yari iri.

Umwaka utarabaye mwiza ku makipe y'Igihugu mu gikombe cy'Afurika.
Umwaka utarabaye mwiza ku makipe y’Igihugu mu gikombe cy’Afurika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka