AfroBasket: U Rwanda ruzahura na Kenya muri ½
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Basketball yarangije ku mwanya wa kabiri mu mikino y’amajonjora, izahura na Kenya muri ½ ku munsi w’ejo
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu muri Kigali Arena haraye hasojwe imikino y’amajonjora aho buri kipe mu makipe ane yahuraga n’indi, imikino ikipe ya Misiri yasoje iri ku mwanya wa mbere.

Umukino wabanje wahuje ikipe ya Misiri na Kenya, umukino waje gusozwa ikipe ya Misiri yari itangiye itsindwa, yigaranzuye Kenya iyitsinda ku manota 107 ku 106.
Umukino wa kabiri waje guhuza u Rwanda n’ikipe ya Sudani y’Amajyepfo, umukino warangiye u Rwanda rutsinze Sudani y’Amajyepfo ku manota 65 kuri 52, aho Henderson Tiera Monayari w’u Rwanda ari we watsinze amanota menshi (21).


Amwe mu mafoto yaranze umukino w’u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo














Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|