Angola yatwaye igikombe, U Rwanda ruba urwa Gatanu
Mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 muri Basketball, ANgola yatsinze Egypt yegukana igikombe, u Rwanda rurangiza ku mwanya wa gatanu
Mu mikino yari imaze ibera mu Rwanda, igihugu cya Angola cyatsinze Egypt yari ifite iki gikombe ku manota 86-82, nyuma yo kurangiza iminota isanzwe y’umukino amakipe yombi anganya amanota 77-77, hiyambazwa iminota 5 y’inyongera ari ho Angola yaje guhita itsinda Egypt.





Mu mukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade Amahoro, Angola ni yo yatangiye irusha ikipe ya Egypt, aho mu gace ka mbere yatsinze ku manota A 25-16 , nyuma gace ka kabiri kaza kurangira Egypt yazamutse n’ubwo Angola yakarangije ku manota 41-40. mu gihe iminota isanzwe y’umukino yarangiye ari 77-77



Mu mukino wo guhatanira umwanya wa 5, ikipe y’u Rwanda yaje kwihererana Republika iharanira Demokarasi ya Congo, iyitsinda ku manota 77-73, u Rwanda rufata umwanya wa gatanu naho Congo iba iya 6 mu makipe 11.
Uko amakipe yakurikiranye
1 Angola
2 Egypt
3 Mali
4 Tunisia
5 Rwanda
6 Dem.Rep. of Congo
7 Algeria
8 Cote d’Ivoire
9 Uganda
10 Gabon
11 Benin
Ohereza igitekerezo
|