Uko Memorial Gisembe yagenze mu mafoto
Ikipe ya Espoir yo mu Rwanda nyuma yo gutsinda PJB y’i Goma 78-49 mu bahungu, na Berco Stars y’i Burundi igatsinda PJB y’i Goma kuri 66-50 mu bakobwa,zaje kwisubiza ibikombe zari zaratwaye umwaka ushize
Irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,by’umwihariko rikaba ryaritiriwe Gisembe wahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Espoir, ryasojwe ku cyumweru taliki ya 14/06/2015 aho amakipe yari yaregukanye iri rushanwa umwaka ushize yongeye kucyisubiza.
Imikino ya nyuma
Ikipe ya Espoir yo mu Rwanda yaje gutsinda inarusha cyane ikipe ya PJB y’i Goma muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho yayitsinze ku manota 78-49,bivuze ko hari mo ikinyuranyo cy’amanota 29.
Agace ka mbere k’umukino kaje kurangira Espoir itsinze amanota 22- 15 ,aka kabiri ikarangiza ifite amanota 44-29,Espoir kandi yaje kurangiza agace ka gatatu k’umukino ifite 67 -37,maze umukino uza kurangira itsinze ku manota 78-49.
Uyu mukino w’abahungu,wari wabanjirijwe n’umukino w’abakobwa wahuje ikipe ya Berco Stars y’ i Burundi na PJB y’i Goma,umukino waje kurangira abakobwa ba Berco Stars bari banafite abafana benshi batsinze PJB ku manota 66-50.
Muri uyu mukino agace ka mbere karangiye Berco iyoboye n’amanota 9-7.aka kabiri Berco Stars yari ifite 23-19,ikomeze kuyobora n’agace ka gatatu ku manota 38-28 maze umukino urangira Berco Stars yegukanye igikombe ku manota 66-50.
Amwe mu mafoto yaranze iri rushanwa
Sammy IMANISHIMWE
Ohereza igitekerezo
|