Ubumwe BBC yatsinze APR yegukana igikombe cy’umunsi w’abagore
Mu marushwanwa yateguwe na Shooting touch,Ubumwe BBC niyo yegukanye igikombe itsinze APR BBC 72-49 mu mukino wabereye Petit Stade
Mu mukino wa nyuma wahuje amakipe asanzwe ahanganye muri Shampiona y’u Rwanda ya Basketball,Ubumwe Basketball Club yaje gutsinda APR Basketball Club iyirusha cyane,aho yarangije umukino iyirusha amanota 23.

ikipe y’Ubumwe yaje kandi kurusha APR mu duce twose tw’umukino uko ari tune,aho aka mbere karangiye UBUMWE ifite 16-15,agace ka kabiri kuri 32-28,aka gatatu Ubumwe ikomeza kurusha cyane maze igasoza ari 56-34,maze umukino uza kurangira UBUMWE ifite 72 kuri 49 ya APR basketball Club.


Aya marushanwa yasojwe kuri iki cyumweru muri Petit Stade Amahoro,yari yatangiye ku wa gatandatu taliki ya 19/03/2016,amarushanwa yatangiriye Rwinkwavu mu karere ka Kayonza,atangira haba amajonjora ari nako abakiri bato bakomeza gushishikarizwa gukunda umukino wa Basket.
Andi mafoto kuri uyu mukino









Ohereza igitekerezo
|