Basketball:Amakipe akomeje guhatanira imyanya ine ya mbere
Shampiona y’umukino wa Basketball mu Rwanda irakomeza mu mpera z’iki cyumweru,nyuma y’akaruhuko katewe n’irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 by’umwihariko muri Basketball rizwi ku izina rya Memorial Gisembe
Kuri uyu wa kane Shampiona y’umukino wa Basketball yari yakomeje,aho hakinwe umukino umwe wahuje ikipe ya 2 muri Shampiona ariyo Patriots na 30 Plus,maze umukino uza kurangira Patriots yihereranye 30 Plus iyitsinda amanota 90 kuri 47.

Gahunda y’imikino isigaye
Ku wa Gatandatu Taliki ya 20/6/2015
UR HUYE BBC vs PATRIOTS BBC - 13h i HUYE
Ku cyumweru Taliki ya 21/6/2015
ESPOIR BBC vs CSK BBC - 10h MURI KIST
IPRC KIGALI BBC vs IPRC SOUTH BBC -12h MURI KIST
RUSIZI BBC vs UR CE BBC - 09h i RUSIZI
Ku wa Gatatu taliki 24/6/2015
IPRC KIGALI BBC vs CSK BBC -18h KURI PETIT STADE
KU CYUMWERU TARIKI 27/6/2015
APR BBC vs 30 PLUS - 9h KURI PETIT STADE
ESPOIR BBC vs IPRC KIGALI - 11h KURI PETIT STADE
MU BAGORE
KU CYUMWERU TARIKI 27/6/2015
UR HUYE BBC vs THE HOOPS RWANDA -11h i HUYE.
Amakipe atanu ya mbere mu bagabo
Espoir BBC
Patriots
APR BBC
Cercle Sportif de Kigali
IPRC Kigali

Amakipe atanu ya mbere mu bagore
APR BBC (yanegukanye igikombe)
Ubumwe BBC
The Hoops Rwanda
IPRC South
UR Cass (Huye)


Muri iyi Shampiona y’umukino wa Basketball,amakipe ane ya mbere aba agomba gukina imikino yindi hagati yayo (playoffs) ari nayo ubu myanya kugeza ubu iri guhatanirwa.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|