Basket:U Rwanda rwatsinze Ethiopia rubona itike yerekeza mu mikino Nyafurika
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball y’abatarengeje imyaka 16 yamaze gukatisha itiki yo kwerekeza mu mikino nyafurika (Afro-Basket) izabera muri Mali mu kwezi kwa Nyakanga, nyuma y’aho Itsindiye ikipe ya Ethiopia ku manota 121-119 uteranije imikino yombi.
Nyuma yo kwitabira amarushanwa bwa mbere, ikipe y’abatarengeje imyaka 16 y’u Rwanda yamaze kubona itike yo guhagararira akarere ka gatanu k’Afrika (Zone 5) mu mikino Nyafurika (Afro Basket) izaba muri Nyakanga 2015, ikabera muri Mali.
U Rwanda rubonye iyi tike nyuma yo gukina imikino ibiri n;igihugu cya Ethiopia maze u Rwanda rugatsindwa uwa mbere kuri uyu wa Gatandatu amanota 67 ya Ethiopia kuri 52 y’u Rwanda.

Umukino wa kabiri wabaye kuri iki cyumweru,aho U Rwanda rwasabwaga kurusha byibuze amanota ari hejuru ya 15,ari nako byaje kugenda u Rwanda rurusha Ethiopia amanota 17 (Rwanda 69-52 Ethiopia) maze irushanwa rirangira rwegukanye umwanya wa mbere ku giteranyo cy’amanota 121-119.

Aba basore b’u Rwanda mu mukino wa Basket babonye iyi tike nyuma ya bashiki babo nabo batarengeje imyaka 16, nabo babonye iyi tike badakinnye nyuma yo kubura andi makipe ashobora kwitabira iri rushanwa.

Iyi mikino ya Afrobasket 2015 izabera muri Mali (Abagabo) no muri Madagascar (Abagore) muri Nyakanga 2015.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mutubarize impamvu badafata abakinnyi ba basketball bigisenyi kanabobashoboye ahubwobagafata abikigaligusa murakoze