Amakipe yo mu Burundi,Uganda na RD Congo arahatana n’ayo mu Rwanda muri Memorial Gisembe
Kuri uyu wa gatanu haratangira igice cya kabiri cy’irushanwa rya Basketball rizwi ku izina rya Memorial Gisembe,irushanwa rizarangira kuri iki cyumweru tariki 14/6/2015,rikazatabirwa n’amakipe aturutse mu bihugu bine aribyo u Rwanda,Uganda,Burundi na Republika iharanira Demokarasi ya Congo
Ku bibuga bitandukanye bya hano i Kigali harakinirwa imikino itandukanye ya Memorial Gisembe,aho amakipe yitwaye neza muri Phase ya mbere y’iri rushanwa aza kwiyongeraho amakipe arimo PJB GOMA (DRC), MUZINGA ( BURUNDI) na ASB MONT CARMEL (DRC) mu bagabo ndetse na BERCO STARS (BURUNDI) STOMERS na PJB GOMA mu bagore
Amakipe yose azitabira iri rushanwa
Mu bagore
1- UBUMWE BBC (Rwanda)
2- APR BBC (W) (Rwanda)
3- The HOOPS Rwa BBC (Rwanda)
4- UR-Huye BBC (Rwanda)
5- PJB - Goma (DRC)
6- BERCO Stars (Burundi)
Mu bagabo
1- CSK BBC (Rwanda)
2- ESPOIR BBC (Rwanda)
3- IPRC-Kigali (Rwanda)
4- PJB - Goma (DRC)
5- ASB Mont Carmel (DRC)
6- MUZINGA BC (Burundi)
Iyi mbonerahamwe iragaragaza uko amakipe agabanije mu matsinda n’uko azahura
Sammy IMANISHIMWE
Ohereza igitekerezo
|