Abakinnyi 12 bazahagararira u Rwanda muri Mali bashyizwe ahagaragara
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 16 mu mukino w’intoki wa Basketball,Buhake Albert yamaze gutangaza abakinnyi 12 bazahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika (All african games) izabera muri Mali
Abakinnyi 12 batarengeje imyaka 16 kuri uyu wa gatandatu barahaguruka mu Rwanda berekeza mu gihugu cya Mali,aho bagiye kwitabira imikino nyafurika All african games, itike babonye ubwo baszereraga ikipe ya Ethiopia y’abatarengeje imyaka 16 mu mikino y’akarere ka gatanu yabereye i Kigali mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi.

Abo bakinnyi 12 batoranijwe ni Gasana Sano, Niyonshuti Samuel, Kazeneza Emile Galois,Nshizirungu Patrick Rubaduka Kenny,Ntigurirwa Gabriel,Bagire Davis, Hirwa David, Nkusi Arnaud, Enock Kisa,Ntihemuka Jess,Mucyo Gavin



Iyi kipe y’abatarengeje imyaka 16 igiye gukina aya marushanwa,nyuma y’aho ikipe y’abakobwa batarengeje imyaka 16 y’u Rwanda nayo iheruka muri Madagascar,maze ihava iri ku mwanya wa nyuma ndetse inahabwa igihembo y’ikipe yagaragaje imyitwarire myiza,mu gihe n’umukinnyi wayo witwa Bella Murekatete yaje mu bakinnyi 5 bitwaye neza mu irushanwa.
Iri rushanwa riteganijwe kuzabera mu gihugu cya Mali guhera taliki ya 30 Nyakanga 2015 kugeza taliki ya 08 Kanama 2015.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|