Volleyball, Basketball, Karate, APR FC-Ibyaranze Weekend ya Siporo mu Rwanda

Impera z’iki cyumweru mu mikino mu Rwanda, zaranzwe n’amarushanwa atandukanye arimo mpuzamahanga, amakipe yatangaje abakinnyi bashya ndetse n’ibindi bikorwa bya Siporo bitandukanye

N’ubwo umwaka w’imikino usanzwe usa n’uwarangiye mu mikino itandukanye mu Rwanda aho shampiyona nyinshi ziba zarasojwe, abakunzi ba siporo nta rungu bagize, aho impera z’iki cyumweru mu Rwanda zaranzwe n’amarushanwa atandukanye arimo n’ayitabiriwe n’amakipe aturuka hanze y’u Rwanda.

Football

Abakanyujijeho b’u Rwanda batsinze ikipe yo muri Uganda

Ibitego by’u Rwanda byatsinzwe na Ngabo Albert ku munota wa 40, icya kabiri gitsindwa na Lomami André ku munota wa 53, Nshizirungu Hubert Bebe ku munota wa 58 atsinda igitego cya gatatu ku ishoti riremereye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Nyandwi Idrissa winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya kane ku munota wa 60, naho ku munota wa 87 Muhawenimana Théoneste atsinda icya gatanu, umukino urangira ari ibitego 5-0.

APR FC yatangaje abakinnyi batanu yasinyishije

Imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu mupira w’amaguru, ni ikipe ya APR FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi batanu n’ubundi byari byaravuzwe ko bamaze kwerekeza muri iyi kipe bavuye mu makipe arimo Rayon Sports.

Abo bakinnyi barimo umunya-Burkina Faso Raouf Merel Dao wari wavuzwe ko yasinyiye ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania, hakabamo umunyezamu Hakizimana Adolphe wakiniraga AS Kigali, Ngabonziza Pacifique wakinira Police FC, Iraguha Hadji na Bugingo Hakim bakiniraga Rayon Sports.

Volleyball, REG na Police WVC zegukanye irushanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka

Mu irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, by’umwihariko ababarizwaga mu muryango wa Volleyball, ryarangiye ryegukanywe na REG VC mu bagabo, na Police WVC mu bagore.

Mu bagabo, ikipe ya REG VC yaje kwegukana igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya CHEMA yo muri Kenya amaseti 3-1 (25-18, 25-27, 22-25, 18-25), naho mu bagore ikipe ya Police WVC yegukana iki gikombe itsinze RRA amaseti 3-1 (15-25, 25-22, 15-25, 25-27).

Basketball, REG mu nzira nziza, APR na Patriots ziracyahatana

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo hatangiye imikino ya nyuma ya Playoffs muri Basketball mu bagabo, aho amakipe ane ari yo APR BBC, REG, UGB na Patriots bahuriye muri 1/2 aho bagomba gukina imikino itanu ngo haboneke amakipe abiri azakina Final.

Mu mikino yo ku wa Gatanu ari nayo y’umunsi wa mbere, ikipe ya REG yari yatsinze UGB amanota 82-74, naho Patriots BBC itsinda APR BBC amanota 78-61. Kuri iki cyumweru aya makipe yongeye gukina, maze REG BBC itsinda UGB amanota 96-84, naho APR yigaranzura Patriots iyitsinda amanota 83-75.

Karate

Ku wa Gatandatu tariki 21/06/2025, Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda "FERWAKA", ryahuguye Abatoza ba KARATE barenga 80 bafite amakipe hirya no hino mu gihugu. Iyi gahunda igamije gutyaza Abatoza, kugira ngo Karate bigisha irusheho kugira ireme, igere ku rwego mpuzamahanga.

Aya mahugurwa akaba yaratanzwe na Sensei Nkuranyabahizi Noel, umutoza wa Karate wo ku rwego Mpuzamahanga ndetse na Sensei Kamuzinzi Christian utoza ikipe y’igihugu ya Karate.

Kuri iki cyumweru kandi Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda ryakoresheje irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu ryari rigamije gutoranya abakinnyi b’ikipe y’igihugu, yitegura amarushanwa Nyafurika ya Karate ateganyijwe mu mpera za Nyakanga i Abuja mu gihugu cya Nigeria

Rugby: Lions de Fer na 1000 Hills Rugby zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka

Ku wa Gatandatu tariki 21/06/2025 kuri Stade Amahoro, hakinwaga irushanwa ryo Kwibuka mu mukino wa Rugby, aho ikipe ya Lions de Fer mu bagabo na 1000 Hills Rugby mu bagore ari zo , zegukanye ibikombe mu Irushanwa “Genocide Memorial Rugby 7s Tournament 2025”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka