Umwaka wa 2025 utegerejweho iki muri Siporo y’u Rwanda?
Kwakira shampiyona y’isi y’amagare, kwitabira igikombe cy’isi cya Handball, amakuru ku busabe bwo kwakira Formula One, ni bimwe mu byitezwe muri Siporo mu mwaka wa 2025

Umukino ukunzwe na benshi kurusha iyindi mu Rwanda, ni umupira w’amaguru. Uyu mukino utangiranye umwaka no gushidikanya.
Kuva tariki 01 Gashyantare 2025, mu bihugu bya Tanzania, Uganda ndetse na Kenya, hagombaga kubera igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu "CHAN".
U Rwanda rwari rufite icyizere ko rwatoranywa mu bihugu bibiri bindi bitaramenyekana bizayitabira, ariko kugeza ubu ayo mahirwe yarayoyotse nyuma y’uko rutisanze mu bihugu bizakina ijonjora rya nyuma rizatanga iyo tike.
Icyakora ku rundi ruhande, u Rwanda ruracyafite amahirwe yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Umwaka wa 2024 warangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” iyoboye itsinda rya gatatu “C” n’amanota arindwi (7), amanota inganya na Afurika y’Epfo ariko Amavubi akazigama ibitego naho Afurika y’Epfo ikazigama igitego kimwe.
Gahunda y’imikino y’Amavubi yo gushaka itike y’igikombe cy’isi
Imikino y’umunsi wa 6
Tariki 17-25 Werurwe 2025
Rwanda v Nigeria
Rwanda v Lesotho
Imikino y’umunsi wa 7 n’uwa 8
Tariki 1-9 Nzeli 2025
Nigeria v Rwanda
Zimbabwe v Rwanda
Imikino y’umunsi wa 9 n’uwa 10
Tariki 6-14 Ukwakira 2025
Rwanda v Benin
South Africa v Rwanda
Icyiciro cya nyuma
10-18 Ugushyingo 2025
Muri aya matariki, amakipe ane ya kabiri mu itsinda yitwaye neza azahura akine imikino ya ½, izitsinze zijye ku mukino wa nyuma maze iya mbere muri izo zose izakine imikino ya “FIFA Play-off Tournament.”
Kubaka ibikorwa remezo no gutaha ibishya
Mu Mwaka dushoje, u Rwanda rwatashye kimwe mu bikorwa remezo bikomeye muri siporo, ariko uyu mwaka, abakunzi ba siporo bateganyirijwe ibyiza kurushaho.
Mu kiganiro aheruka kugirana na RBA, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yatangaje ko binyuze mu bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, hateganijwe kubakwa ibibuga by’umupira 10 bito hirya no hino mu Gihugu mu mwaka wa 2025.
Ibi byiyongera ku bindi bikorwaremezo bya siporo birimo no gutaha ku mugaragaro umushinga wa "Zaria Court”, inyubako y’umushoramari wo muri Canada akaba n’Umuyobozi wa Giants of Africa na Toronto Raptors, Masai Ujiri.


Amakipe y’abakiri bato ntazakina ibikombe bya Afurika
Umwaka ushize wa 2024 amakipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakiri bato ntiyabashije kubona yo gukina igikombe cya Afurika, aho mu batarengeje imyaka 17 u Rwanda rwikuye mu ijonjora, naho mu batarengeje imyaka 20 ruba urwa kane mu itsinda bituma rubura itike.

Uyu mwaka wa 2025, igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc kuva tariki 30/03 kugera tariki 19/04/2025 aho amakipe 10 ya mbere azahita abona itike y’igikombe cy’isi. Icy’abatarengeje imyaka 20 cyo kizabera muri Cote d’Ivoire kuva tariki 26/04 kugera tariki 18/05/2025, amakipe ane akazahita abona itike y’igikombe cy’isi.

N’ubwo hamaze iminsi hagaragara icyuho mu marushanwa y’abakiri bato byanatumye hari imikino mpuzamahanga ititabirwa, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire mu kiganiro na RBA, yatangaje ko imwe mu nkingi bazibandaho uyu mwaka ari ukuzamura impano z’abakiri bato, zirimo iyiswe Isonga ifasha kuzamura impano z’abakiri bato binyuze mu bigo by’amashuri bigaho.
Minisitiri Mukazayire ashimangira ko ikigenderewe atari ukuzamura impano mu buryo bwa rusange, ahubwo ko ari ukugira ngo ba nyirazo bazikoreshe kinyamwuga ku bw’inyungu zabo n’Igihugu muri rusange
Yagize ati: “Kuzamura abakiri bato ni byo dushaka, turashaka ko hazamuka impano zibasha gukura zikagera ku rwego rw’aho abazirimo bakora kinyamwuga ndetse zo ubwazo zikaba imari nk’uko n’ahandi hose bigenda ku Isi.”
Amakipe y’u Rwanda mu mikino mpuzamahanga
Mu mwaka w’imikino ushize, nk’uko bimaze iminsi bimeze amakipe y’u Rwanda ntiyabashije kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na APR FC muri CAF Champions League ndetse na Police FC muri CAF Confederation Cup.
Ikipe ya APR FC mu ijonjora rya mbere yabashije gusezerera ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania, ariko mu ijonjora rya kabiri isezererwa na Pyramids yo mu Misiri, mu gihe Police FC yo yasezerewe ku ikubitiro n’ikipe ya CS Constantine.
Handball
2024 wari umwaka mwiza ku mukino wa Handball, ahou Rwanda rwabashije kwitabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye, arimo igikombe cya Afurika mu bagabo u Rwanda rwari rwitabiriye bwa mbere mu mateka ndetse n’andi, yafunguriye u Rwanda andi marembo ya 2025.

U Rwanda ruzahagararira Afurika
Muri uku kwezi kwa Mutarama, biteganyijwe ko u Rwanda ruzamenya igihugu kizabera irushanwa IHF Trophy/Intercontinental Phase, aho u Rwanda ruzaba ari cyo gihugu rukumbi kizahagarira umugabane wa Afurika mu batarengeje imyaka 20.

Igikombe cy’isi muri Pologne?
Uyu mwaka kandi u Rwanda rutegereje kumenya niba ruzatoranywa mu bihugu bizahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 21 kizabera muri Pologne muri Gicurasi uyu mwaka, gusa ariko igihe nabwo rwakwegukana igikombe mu irushanwa IHF Trophy/Intercontinental Phase, u Rwanda rwahita runabona itike y’igikombe cy’isi.
Amagare
Shampiyona y’isi y’umukino w’amagare
Muri uyu mwaka wa 2025, ku nshuro ya mbere umugabane wa Afurika uzakira Shampiyona y’isi y’amagare “UCI Road World Championships”, ikazabera mu Rwanda kuva tariki 21 kugera tariki 28 Nzeli 2025.

Gahunda ya Shampiyona y’isi y’amagare izabera mu Rwanda
Time Trials (Gusiganwa n’igihe)
• Ku Cyumweru tariki 21 Nzeli 2025:
o Women Elite Individual Time Trial: 31.2 km
o Men Elite Individual Time Trial: 40.6 km
• Ku wa Mbere tariki 22 Nzeli 2025:
o Women Under 23 Individual Time Trial: 22.6 km
o Men Under 23 Individual Time Trial: 31.2 km
• Ku wa Kabiri tariki 23 Nzeli 2025:
o Women Junior Individual Time Trial: 18.3 km
o Men Junior Individual Time Trial: 22.6 km
• Ku wa Gatatu tariki 24 Nzeli 2025:
o Team Time Trial Mixed Relay: 42.4 km
Road Races:
• Ku wa Kane tariki 25 Nzeli 2025
o Women Under 23 Road Race: 8x Local Circuit – 119.3 km
• Ku wa Gatanu tariki 25 Nzeli 2025
o Men Junior Road Race: 8x Local Circuit – 119.3 km
o Men Under 23 Road Race: 11x Local Circuit – 164.6 km
• Ku wa Gatandatu tariki 27 Nzeli 2025
o Women Junior Road Race: 5x Local Circuit – 74 km
o Women Elite Road Race: 11x Local Circuit – 164.6 km
• Ku Cyumweru 28 Nzeli 2025:
o Men Elite Road Race: 9x Local Circuit + 1x Extension Circuit + 6x Local Circuit – 267.5 km – 5,475 m elevation
Tour du Rwanda 2025, ese u Rwanda rwakongera kwijajara?
Guhera tariki 23 Gashyantare kugera tariki 02 Werurwe 2025, mu Rwanda hazatangira isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda”, rikazaba rikinwa ku nshuro ya 17 kuva ryaba mpuzamahanga.

Ni isiganwa rimaze iminsi ridahira abanyarwanda, dore ko uheruka kuryegukana ari Mugisha Samuel waryegukanye muri 2018, nyuma kuva ryava ku rwego rwa 2.2 rikajya ku rwego rwa 2.1, nta munyarwanda n’umwe uraryeguakna ndetse no kuza mu icumi ba mbere kugeza ubu bisigaye bigoranye, hakaba hibzwa niba uyu mwaka hari umunyarwanda wakongera gushimisha abanyarwanda.

Inzira za Tour du Rwanda 2025:
– Kigali - Kigali (Stade Amahoro)
– Rukomo (Gicumb) - Kayonza
– Kigali - Musanze
– Musanze - Rubavu
– Rubavu - Karongi
– Rusizi - Huye
– Nyanza - Kigali
– Kigali- Kigali
Basketball
BAL, bwa mbere kuva yatangira imikino ya nyuma ntizabera mu Rwanda
Byari bisanzwe bimenyerewe ko imikino ya nyuma ya BAL (Finals) ibera mu Rwanda, gusa kuri iyi nshuro u Rwanda ruzakira imikino yo gushaka itike ya Bal, y’agace ka Nile Conference, ikazaba kuva tariki 17/05 kugera tariki 25/05/2025 muri BK Arena, mu gihe imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo.
Formula One
Mu mpera z’umwaka ushize, nib wo u Rwanda, by’umwihariko Perezida Kagame yatangaje ku mugaragaro ko biyemeje kwakira isiganwa mpuzamahanga ry’utumodoka duto rizwi nka Formula One.

N’ubwo gahunda ya Formula One y’uyu mwaka wa 2025 yamaze gupangwa, bishoboka ko guhera umwaka utaha u Rwanda rushobora kuba rwayakira, mu gihe uyu mwaka hategerejwe amakuru ya nyuma yemeza ko izabera mu Rwanda, hakaba hanatangira kubakwa Inzira izakinirwamo.
Volleyball
Mu mukino w’intoki wa Volleyball usibye amarushanwa y’imbere mu gihugu arimo Shampiyona mu byiciro byombi, igikombe cy’Intwari, igikombe cyo Kwibohora, irushanwa ryo gushimira abasora, hateganyijwe n’andi marushanwa mpuzamahanga u Rwanda ruzitabira.
Umwaka w’imikino uzatangirana n’irushanwa ry’amakipe agize akarere ka Gatanu k’imikino muri Afurika (CAVB ZONE V Club Championship) rizabera Uganda kuva tariki 17 kugera tariki 22/02/2025,hazakaurikiraho imikino ya Champions League izaba hagati ya Mata na Gicurasi.
Amkipe y’ibihugu ya Volleyball nayo uyu mwaka biteganyijwe ko azitabira ibikombe bya Afurika, aho mu bagabo irushanwa rizabera muri Libya kuva tariki 19 kugera tariki 29/04/2025, naho mu bagore rikazabera i Abuja muri Nigeria kuva tariki 03 kugera tariki 13/04/2025).
Ohereza igitekerezo
|