Umunyamakuru Bagirishya Jado Castar yafunguwe
Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yafunguwe nyuma yo kurangiza igihano cy’amezi umunani yari yarakatiwe
Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’, yasoje igihano cy’amezi umunani yari yarakatiwe nyuma yo kujurira.

Jado Castar uzwi cyane nk’umunyamakuru aho ubu ari na we muyobozi wa Radio B&B FM Umwezi, yari yafunzwe muri Nzeri 2021, aho yashinjwaga gukoresha inyandiko mpimbano mu gikombe cya Afurika cy’abagore muri Volleyball cyabereye mu Rwanda umwaka ushize.
Tariki 13 Ukwakira 2021 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwakatiye Jado Castar igifungo cy’imyaka ibiri, nyuma yo kujurira, tariki 07/03/2022 Urukiko rw’ubujurire rwamugabanyirije ibihano biva ku myaka ibiri bishyirwa ku mezi umunani.
Ohereza igitekerezo
|
Imana ishimwe agiye kongera gutanga umusanzu we muri sport nyarwanda
Imana ishimwe agiye kongera gutanga umusanzu we muri sport nyarwanda